Kayonza: Imibiri itanu y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yakuwe mu cyuzi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 8 Mata 2020 saa 02:22
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bufatanyije n’abaturage baturiye icyuzi cya Ruramira cyajugunywemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakuyemo imibiri itanu n’ibindi bikoresho byifashishijwe mu kubica.

Ni igikorwa cyatangiye umwaka ushize muri Mata nyuma y’uko Abadepite basabye Akarere ka Kayonza, RAB na Minagri gufatanya bagakamya iki cyuzi kugira ngo imibiri yajugunywemo ikurwemo ishyingurwe mu cyubahiro.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didace, yabwiye IGIHE ko uyu munsi bakuyemo imibiri itanu ndetse n’ibindi bikoresho byifashishwaga mu kubica.

Yagize ati “Twabonye imibiri itanu n’ibindi bikoresho byakoreshwaga mu gihe cy’ubwicanyi, twabonye ibisongo n’amabuye duhamya ko aribyo basongeshaga abantu bageragezaga kuva mu mazi, hari n’umubiri twabonye waruziritseho ibuye bigaragara ko ari umuntu baroshye bagira ngo atazamuka akareremba.”

Yakomeje avuga ko ibikorwa byo gushakisha indi mibiri muri iki cyuzi bizakomeza muri iki cyumweru cyose kugeza igihe basoreje ubuso bw’iki cyuzi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruramira, Gatanazi Rongin, we yavuze ko kuva umwaka ushize batangiye gushakisha imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bajugunywe muri iki cyuzi bamaze kubona imibiri 26 harimo itandatu yabonetse umwaka ushize n’indi 20 imaze kuboneka mu minsi ibiri bamaze basubukuye iki gikorwa.

Muri Mata umwaka ushize abacitse ku icumu rya Jenoside bari babwiye IGIHE ko icyo cyuzi ari kirekire ariko ko iyo amazi agabanyutse hari igihe babona imwe mu mibiri hejuru y’amazi, icyo gihe ubuyobozi bwagerageje gukamya amazi bihurirana n’igihe cy’imvura buba bubisubitse.

Uru rugomero ruri gukurwamo imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside ruri mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Gikaya hagati y’Umurenge wa Ruramira n’uwa Nyamirama.

Rwifashishwa mu kuhira ibihingwa birimo umuceri. Muri Jenoside yakorewe Abatutsi hajugunywemo imibiri y’abishwe myinshi ariko kugeza n’ubu imyinshi nibwo itangiye gukurwamo.

Kuva mu 1994 kugeza ubu hamaze gukurwamo imibiri 53 irimo 26 yakuwemo guhera umwaka ushize. Amakuru yatanzwe mu gihe cy’Inkiko Gacaca yavugaga ko hajugunywemo abasaga 3000.

Usibye aha, hari n’ahandi hirya no hino hakiri imibiri y’Abatutsi itarashyingurwa mu Karere ka Kayonza. Nko mu Murenge wa Mukarange ahari Paruwasi ya EER Nyagatovu, ubuhamya butandukanye bwemeza ko hiciwe abagera kuri 300.

Hari n’abaguye ahahoze ari mu bisi bya Rwinkwavu nabo bataraboneka ngo bashyingurwe mu cyubahiro. Abanyarwanda basabwa gutanga amakuru y’aho ariho hose bazi hajugunywe imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Imibiri y'inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ikomeje gutabururwa mu cyuzi kiri i Kayonza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .