Perezida wa IBUKA mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didace, yavuze ko muri aka karere hakiri imibiri irenga ibihumbi 10 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, itari yaboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Byagarutsweho ku wa 7 Mata 2025 ubwo hatangizwaga icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mukarange.
Ndindabahizi yasabye buri muntu waba uzi ahari imibiri itari yashyingurwa kuhagaragaza igashyingurwa mu cyubahiro kuko byafasha abatari babona ababo.
Ndindabahizi yavuze ko iyari Komini Rukara, Kayonza, Kabarondo, Muhazi , Kigarama n’agace gato k’iyari Komini Rukira byahujwe bikaba Akarere ka Kayonza habarurwaga Abatutsi basaga ibihumbi 50.
Icyakora iyo ubaze abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abishwe n’uburwayi nyuma usanga basaga ibihumbi icumi.
Ndindabahizi yavuze ko Abatutsi bishwe muri Jenoside ari ibihumbi 40 ariko ko abo bantu bose bapfuye mu minsi itageze kuri 14 kuko indi minsi yakurikiye Inkotanyi zari zamaze kubohora ibyo bice.
Ati “Mu nzibutso zose dufite uko ari enye tubara imibiri itaranagera ku bihumbi 30 ishyinguwemo, bivuze ko hari imibiri irenga ibihumbi 10 itaraboneka, uwo na wo ni umwihariko dufite hano.’’
Yasobanuye ko hari imibiri y’Abatutsi bapfuye bagerageza kwambuka ngo bajye muri Tanzania baciye muri Pariki ya Akagera, abariwe n’inyamaswa, abiciwe mu mashyamba bishwe n’abahigi, abagerageje kwambuka umugezi wa Akagera bakagwamo avuga ko abo bose bari mu babuze burundu.
Ati “Na none hari imigezi n’inzuzi biri muri aka Karere kacu ka Kayonza n’Icyuzi cya Ruramira byaroshywemo abantu benshi cyane, ku bufatanye n’akarere twabashije kugira bake dukura mu cyuzi cya Ruramira, twakoresheje imbaraga z’umurengera dukuramo bake abandi tubashyingura ku mutima.”
Yavuze ko hari n’abandi bagiye barohwa mu birombe by’amabuye y’agaciro bya Rwinkwavu, “abo na bo twabashyinguye mu mitima yacu kuko tutabonye uko tubakuramo.’’
Ndindabahizi yanavuze ko hari n’abandi bagiye bicirwa mu misarane y’ahari hatuye abantu benshi, abajugunywe mu miringoti, n’abandi, avuga ko hari ababizi binangiye ku gutanga amakuru, asaba inzego za Leta n’abaturage kubafasha iyo mibiri ikaboneka kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Ati “Ntituzabikora mu buryo bw’urugomo, ntituzabikora mu buryo bw’iterabwoba ariko tuzabivuga kandi tuzabibaza igihe icyo ari cyo cyose tugihagaze.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr. Nyirahabimana Jeanne, yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi ndetse zikanakomeza kubaka igihugu kizira ivangura iryo arir yo ryose.
Yasabye buri wese ufite amakuru y’ahari imibiri kuhagaragaraza anabasaba kwirinda gukina n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati “Ntabwo dukwiriye kurebera imvugo zuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside ngo turekere aho, nta muntu ukina akinisha ingengabitekerezo ya Jenoside, nta n’uganira aganira ingengabitekerezo ya Jenoside. Ibyo ni ibyo kwamagana aho tubibonye hose kandi tugatunga agatoki kugira ngo uwo muntu akurikiranwe.’’
Rutayisire Jean Baptiste warokokeye muri Kiliziya ya Mukarange, yatanze ubuhamya bw’uburyo Interahamwe n’abasirikare bahiciye abantu benshi, ashimira Inkotanyi zamurokoye nyuma yo kumusanga yaratemwe mu mutwe, yaranatewe icumu mu gatuza ariko zikamuvuza akongera kubaho.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Mukarange rushyinguwemo imibiri irenga 9.300, imibiri myinshi ikaba ari iy’Abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya cya Mukarange bakagabwaho ibitero n’Interahamwe zifatanyije n’abasirikare ba FAR.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!