Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’aho ahari hasanzwe hubatswe iki kigo nderabuzima bigaragaye ko ari hafi y’igishanga, ndetse bikaba byaratumye inyubako zitangira kwiyasa mu buryo buteye ubwoba.
Ishimwe Yvonne utuye mu Kagari ka Kageyo, yatangaje ko iyo imvura iguye bagiye kwivuza baba bafite ubwoba bw’uko inyubako z’iki kigo nderabuzima zabagwira, kuko inkuta zose zasataguritse kugeza hasi.
Ati “Hari nubwo tubura aho twivuriza kubera ko hashaje.’’
Ntawumvayabo we yavuze ko hari abarwayi benshi batinya kurara kuri iki kigo Nderabuzima batinya ko imvura iramutse iguye izi nzu zabagwira.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko gusatagurika kw’inkuta z’Ikigo Nderabuzima cya Kageyo babona ko hari ingaruka bishobora kuzateza ari na yo mpamvu bafashe icyemezo cyo kubaka inyubako nshya.
Ati “Ni ikigo Nderabuzima kirimo ibyiciro bibiri, icyiciro cya mbere ni ukubaka inzu y’ababyeyi nyuma hakazubakwa ibindi byumba bitangirwamo izindi serivisi. Iyi nzu y’ababyeyi yubatswe mu buryo yanakwakira izo serivisi mu gihe izindi nzu zitari zubakwa.’’
Meya Nyemazi yavuze ko bazafatanya na Minisiteri y’Ubuzima mu kunoza no kwihutisha serivisi hagendewe ku zizajya zihatangirwa kuko ubu hiyongereyemo iyo kubyaza.
Iki kigo Nderabuzima gishya kizuzura gitwaye miliyari 1 Frw azatangwa n’Akarere ndetse n’undi mufatanyabikorwa. Hazaba hari inzu y’ababyeyi n’izindi zitangirwamo ubuvuzi busanzwe.
Magingo aya ikigo Nderabuzima cya Kageyo giha serivisi abaturage ibihumbi 11.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!