Ubusanzwe iki gishanga cyari gifite hegitari zirenga 2000 ariko gifite igice kinini kidatunganyijwe neza. Kuri ubu iki gishanga kigiye gutunganywa hanongerwe ubuso kigire hegitari 2.442 aho kizaba gikora ku mirenge ya Rwinkwavu, Gahini, Murundi na Mwiri.
Umuturage witwa Mukamurenzi Alphonsine yagize ati “Iki gishanga ni kinini cyane, hari aho kera twahingaga ariko ubu hamaze kwangirika ku buryo ubuyobozi bugitunganyije tukongera tukahahinga twabonamo umusaruro mwinshi. Turasaba ubuyobozi rwose ko bwabishyiramo imbaraga.’’
Undi muturage yavuze ko muri iki gishanga baheza umuceri ariko hari igice kinini kidatunganyijwe.
Ati “Inaha duhinga umuceri rero baramutse bagitunganyije twawuhinga ahantu hose bikadufasha kwiteza imbere. Nari nsanzwe mfite umurima umwe muto baramutse bagitunganyije rero nakongera ubuso mpingaho.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko iki gishanga kizatunganywa binyuze mu mushinga CDAT aho bari gukorana na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ngo imirimo yo kugitunganya yihute cyane.
Uyu muyobozi yavuze ko inyigo yacyo yamaze gukorwa kuri ubu hagiye gushakwa uko imirimo yakwihutishwa ku buryo mu mezi make kizatangira gutunganywa.
Ati “Leta izagitunganya hanyuma abaturage bakibyaze umusaruro, ibyo twiteze bitandukanye nuko bihagaze uyu munsi kuko umusaruro uziyongera, abaturage bazaba bafite amazi ahagije yo gushyira mu muceri ku buryo ubukungu bw’abaturage buzazamuka cyane.’’
Igishanga cya Kageyo gihera mu Murenge wa Rwinkwavu kigakomeza mu mirenge ya Gahini, Mwiri na Murundi, ni igishanga gifite hegitari zirenga 2442. Biteganyijwe ko imirimo yo kugitunganya izatwara miliyoni zirenga 20$ ikazakorwa mu gihe cy’imyaka ibiri.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!