00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Ibuka itewe impungenge n’abimana amakuru ku hajugunywe imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 24 June 2022 saa 08:54
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Ibuka mu Karere ka Kayonza, buratangaza ko butewe impungenge n’ikibazo cy’imibiri myinshi y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batari baboneka ngo bashyingurwe mu cyubahiro, bukagaragaza ko hari abaturage bazi amakuru y’ahari imibiri ariko banze kuhagaragaza.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Kamena 2022 ku biro by’Akarere ka Kayonza, ubwo hibukwagwa abahoze ari abakozi b’amakomini bagera kuri 12 bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Akarere ka Kayonza kuri ubu kagizwe n’izahoze ari Komini ya Rukara, Kabarondo, Muhazi na Komini Kayonza zahurijwe hamwe.

Ibuka ivuga ko mu Karere ka Kayonza hari inzibutso zirindwi zishyinguyemo Abatutsi barenga gato ibihumbi 25. Ni mu gihe iyo babaruye imibare y’Abatutsi bari batuye mu zahoze ari Komini zahujwe zikagirwa Akarere ka Kayonza bishwe ngo usanga imibare irenze cyane abamaze kuboneka.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didas, yavuze ko impamvu ibitera ari uko bafite Abatutsi benshi bishwe bakajugunywa mu nzuzi, ahacukurwaga amabuye y’agaciro, mu misarane n’abandi bagiye baburirwa irengero kubera kubura amakuru y’aho bajugunywe.

Ndindabahizi yavuze ko hari abaturage bagiye bafungirwa kudatanga amakuru nyuma bakaza kurekurwa n’ubundi batayatanze.

Yatanze urugero rw’umukecuru utuye mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge Mukarange wafunzwe amezi atandatu azira kudatanga amakuru.

Mu minsi ishize ngo yari ari mu bantu batishoboye Leta yari iri kubakira inzu abafundi bagiye gusiza ikibanza iwe abuza abafundi gusiza ababwira ngo bubake ahandi hantu barabyanga, ngo baje gusiza hahandi bahakura imibiri itandatu akavuga ko bashingiye kuri urwo rugero babona hakiri abantu benshi bafite amakuru ariko banga kuyatanga.

Ati “ Hari n’ahandi hari abantu biciwe kuri Paruwasi y’Abangilikani ( Midiho) imibare itubwira ko bari hagati ya 200 na 500 abo bantu ntibigeze bashyingurwa imibiri yarabuze.”

Ndindabahizi yavuze ko Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yagerageje kubahuza n’abafungiwe muri gereza zitandukanye bagize uruhare mu kubica ariko ngo byarananiranye ko bagaragaza aho iyo mibiri iri agasanga ari ikibazo kigikomereye abacitse ku icumu.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yavuze ko icyo basaba abaturage ari ugutanga amakuru kugira ngo abantu batarashyingurwa mu cyubahiro bashyingurwe.

Ati “ Icyo dusaba abantu ni ugutanga amakuru kuko ni ingenzi ntabwo byashoboka abantu badatanze amakuru, hari imibiri itandukanye yagiye iboneka ndetse inashyingurwa mu cyubahiro ariko hari n’indi itaraboneka; turasaba rero abaturage bari bahatuye gutanga amakuru kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.”

Muri uyu muhango abakozi b’Akarere ka Kayonza bageneye inka umwana w’umwe mu bari abakozi ba Komini bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kumukomeza.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didas yavuze ko batewe impungege no kutabona imibiri y'ababo ngo ishyingurwe mu cyubahiro
Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yasabye abaturage bazi ahantu hari imibiri kuhagaragaza igashyingurwa mu cyubahiro
Ni umuhango wanitabiriwe na bamwe mu baturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .