Ni gahunda yatangijwe kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Gicurasi 2025, ubwo Ikigo gishinzwe Ubutaka, ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza ndetse n’umuryango utegamiye kuri Leta wa Landesa, batangizaga gahunda yo gukosora imbibi z’ubutaka izamara amezi ane.
Akarere ka Kayonza gafite ibibanza bitabaruye ndetse bitazwiho amakuru bigera ku 28.527. Imirenge ya Rukara, Murundi, Nyamirama na Kabarondo ni yo iza imbere mu kugira iki kibazo.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubutaka, Nishimwe Marie Grace, yavuze ko muri Kayonza bagiye gukora ibintu bibiri by’ingenzi bikemura ibibazo abaturage bari bafite mu mbibi z’ubutaka.
Ati “Hari abantu babonye ibyangombwa ariko ugasanga hari ibigomba gukosorwamo, abo ngabo tugiye kubakorera kugira ngo ufite imbibi zidahuye tubikosore. Icya Kabiri hari abantu batagize amahirwe yo kwandikisha ubutaka mu gihe icyo gikorwa cyari kiri gukorwa abo na bo tuzabageraho kugira ngo babone ibyangombwa.’’
Nishimwe yakomeje avuga ko 90% ibibazo byari biri muri serivisi z’ubutaka bizeye ko bigiye gukosorwa kuko ibyinshi abaturage baba bafite bishingiye ku mbibi z’ubutaka, ku bantu batari barandikishije ubutaka bwabo ndetse n’ikibazo cy’abatari bakora ihererekanya n’abo baguze ubutaka.
Mukarushema Christine utuye mu Mudugudu wa Kivugiza, yavuze ko hari ukuntu bafotora isambu y’umuntu igafata n’iy’umuturanyi, ubutaka bukinjira mu bundi ku buryo kugira ngo icyo kibazo gikemurwe bigorana cyane. Yasabye ubuyobozi kubafasha mu gukemura ayo makimbirane kuko ari amwe mu yari ahantu henshi.
Gahongayire Rehema we yagize ati “Hari ahantu bagiye bakata imihanda ugasanga ya mihanda turayisorera kandi Leta yaramaze gutwara ubwo butaka, turifuza ko Leta itwegere bakadufasha mu gukosoza ibyo byangombwa.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yasabye abaturage kwitabira iki gikorwa cyo gukosoza imbizi z’ubutaka n’ibindi byangombwa byose kuko ari amahirwe babonye kandi atazapfa kugaruka.
Biteganyijwe ko uyu muryango wa Landesa n’Ikigo gishinzwe Ubutaka bazakorera mu turere twa Kirehe, Kayonza na Nyagatare mu gukemura ibibazo byose bishingiye ku butaka.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!