Iki gikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Mata 2025, mu muhango watangijwe no guha icyubahiro imibiri 4000 iri mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rwinkwavu.
Nyuma y’aho hakurikiyeho igikorwa cyo guha icyubahiro imibiri y’Abatutsi biciwe mu birombe bya Rwinkwavu aho no gukuramo imibiri yabo byananiranye bituma hashyirwa ikimenyetso nka hamwe mu hiciwe Abatutsi benshi babanje no gushinyagurirwa.
Munyeragwe Jean Claude uri mu barokokeye i Rwinkwavu, yavuze ko aka gace kacukurwagamo amabuye y’agaciro n’Ababiligi kuva mu 1932 ari na bo bacukuye ibisimu binini cyane byajugunywemo Abatutsi benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Jenoside iba rero ibyo birombe byacukuwe n’Ababiligi ni byo Interahamwe zifashishije cyane kubera ubwicanyi ndengakamere kugira ngo batemo imiryango y’abantu bacu, kugira ngo hatazagira n’uburyo bwo kubakuramo bushoboka babatagamo bakanabisiba.’’
Yakomeje agira ati “Babikoranye ubugome cyane kuko kuva mu 1995 Jenoside igihagarikwa ntako Leta y’Ubumwe itagize ngo dukuremo aba bantu ariko byarananiranye kugeza n’ubu. Twageze aho dufata umwanzuro w’uko ubwo tutababona twakwiyakira ibi bisimu tukabifata nk’urwibutso ari nayo mpamvu tuza kuhibukira.’’
Munyeragwe yavuze ko muri ibi bisimu hakuwemo abantu babiri bakiri bazima mu gihe hari imiryango myinshi y’Abatutsi bahiciwe bakabajugunyamo ku buryo imibiri yabo itigeze igaragara na n’ubu.
Komiseri wa Ibuka ku rwego rw’Igihugu, Ndatsikira Evode, yihanganishije imiryango yaburiye ababo muri Rwinkwavu, ntinababone ngo bashyingurwe mu cyubahiro kubera ubugome bukabije bicanwe.
Ati “Umuryango wa Ibuka usanga kwibuka ari umusingi abenegihugu bubakiraho kuko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abayikoze, abavutse nyuma n’abandi bafunzwe bakarangiza ibihano twese duhurira aha tukamenya amateka.’’
Depite Mushimiyimana Lydia, yagaye bikomeye ubuyobozi bubi butabungabunze ubuzima bw’abaturage bari bayoboye ahubwo bagakangurira ubwoko bumwe kwica ubundi mu bugome bukabije. Yashimiye Inkotanyi zabohoye igihugu zigasubiza ubuzima buri wese kuri ubu buri munyarwanda akaba afite umutekano urambye.
Ati “Ikindi kimenyetso kigaragaza ubugome ndengakamere ni uburyo abishwe bashinyagurirwaga haba mbere yo kwicwa, uburyo bicwagamo na nyuma yo Kubica. Hari abajugunywe mu misarane, hari abatawe mu bisimu, hari abatswitswe, abariwe ibice bigize imibiri yabo, ibi byose byakozwe mu rwego rwo gutinya ko hagira urokoka.’’
Depite Mushimiyimana yashimiye Leta y’u Rwanda yagaruye ubumwe mu Banyarwanda, igashyira umuturage ku isonga kandi igaharanira iterambere rya buri wese. Yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko kuri ubu bari mu gihugu kirimo ukwishyira ukizana.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rwinkwavu rushyinguyemo imibiri 4000 y’Abatutsi biciwe muri Rwinkwavu cyane cyane mu bice byacukurwagamo amabuye y’agaciro.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!