Ni isoko ryatangiye kubakwa mu ntangiriro z’uyu mwaka nyuma yo gusenya iryari risanzwe rikorerwamo kubera ko rishaje. Niryuzura rizaba rifite ibyumba 61 byo gucururizamo, parking nini n’ibindi bice bitandukanye.
Riri kubakwa mu byiciro bibiri aho icya mbere kingana na 50% kigomba kuzurana n’iyi ngengo y’imari ya 2021/2022 gitwaye miliyari imwe na miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco avuga ko iri soko batekereje kuryubaka nyuma yo kubona ko iryari rihari ridahagije ukurikije n’ibikorwa by’ubucuruzi biri mu Mujyi wa Kabarondo.
Ati “ Ni isoko rero rizaba rikoreshwa n’abaturage barimo abo mu mirenge ya Kabare, Rwinkwavu, Mwili, Ruramira na Nyamirama. Twavuga ko kuri ubu riri mu cyiciro cya mbere aho tunarifite mu mihigo ya 2021/2022 twari twahize kugera kuri 50% nubwo kuri ubu tugeze kuri 30%.”
Meya Nyemazi yavuze ko iri soko riremwa n’abandi baturage bo mu tundi turere nka Ngoma na Kirehe ngo bakaba bararyubatse muri gahunda yo kuzamura ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage. Yijeje abaturage ko rizarangira mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2022/2023.
Abaturage baryakirije yombi
Bamwe mu baturage basanzwe bacururiza mu Mujyi wa Kabarondo bishimiye isoko rishya bari kubakirwa bavuga ko rigiye guhindura uyu Mujyi ndetse rinatuma bongera ishoramari kuko abakiliya baziyongera.
Iyamuremye Pierre uhagarariye abikorera mu Murenge wa Kabarondo yavuze ko kubakirwa isoko rigezweho ari amahirwe babonye kuko inzu zo gukoreramo muri uyu Mujyi zari nke cyane.
Ati “ Tugira inzu z’ubucuruzi nke ariko kuba tugiye kubona ibyumba 61 ni amahirwe tugize, hari abantu bajyaga babura aho gukorera ugasanga abandi barakorera hanze none tugiye kubona isoko ryiza. Turashimira ubuyobozi bw’Akarere bwateganyije iki gikorwaremezo hano.”
Kidamage Hélène wari usanzwe akorera mu isoko risanzwe rya Kabarondo we yavuze ko hari abantu benshi bacururizaga hanze, izuba rikangiza ibyo bacuruza mu gihe cy’imvura ngo wasangaga ibicuruzwa byabo byangirika agashimira Leta yumvise ubusabe bwabo.
Ati “ Urabona ryubatswe ku muhanda kandi ni isoko ryiza rijyanye n’igihe, abakiliya bazajya baryinjiramo bishimiye binatume natwe twongera ishoramari kuko tuzaba dukorera ahantu heza.”
Biteganyijwe ko iri soko rizuzura mu ngengo y’imari izatangira mu kwezi gutaha ya 2022/2023 rikazuzura ritwaye miliyari eshatu na miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!