Kayonza: Hari gushakishwa umuntu wasambanyije umwana w’imyaka icyenda

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 4 Ugushyingo 2020 saa 07:16
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabarondo uherereye mu Karere ka Kayonza bufatanyije n’inzego z’umutekano zirimo Polisi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, bari gushakisha umuntu utaramenyekana wasambanyije umwana w’imyaka icyenda amusanze mu ishyamba aho yasenyaga.

Ni amahano yabaye kuwa Kabiri tariki ya 3 Ugushyingo 2020 mu Mudugudu wa Gihuke mu Kagari ka Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul, yabwiye IGIHE ko uwo mwana yari yagiye gusenya ari kumwe n’abandi babiri ngo haza umuntu utaramenyekana aramufata aramusambanya abandi bariruka.

Ati "Uwo mwana yagiye gusenya ejo nka saa yine ari kumwe na bagenzi be, bagezeyo bahura n’umuntu ngo ahita amufata aramusambanya abandi bari kumwe basubira mu rugo batinya kubivuga, nawe ageze mu rugo ntiyabivuze yabitinye kugeza kumugoroba nibwo yabivuze, abandi bo bari batinye kubivuga."

Gitifu yakomeje avuga ko kuri ubu bafatanyije na Polisi na RIB bagiye gutangira gushakisha uwasambanyije uwo mwana bashingiye ku makuru abo bana bari batanze, asaba abaturage kujya bihutira gutanga amakuru ku byaha nk’ibi baba batagizemo uruhare.

Ati "Ntabwo bakwiriye guhishira icyaha nk’iki kuko nta ruhare baba bakigizemo, mu gihe umwana ahohotewe gutya bakwiriye kubivuga kugira ngo uwakoze iki cyaha ashakishwe akiryozwe, nk’ubu uyu mwana yasambanyijwe ejo ariko byamenyekanye nijoro kuko bari batinye kubibuga."

Kuri ubu uwo mwana w’umukobwa w’imyaka icyenda yajyanywe ku kigo Nderabuzima cya Kabarondo kugira ngo harebwe niba nta ndwara uwamusambanyije yamwanduje.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .