00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Hagaragajwe uburyo ubugeni bwakwifashishwa mu komora ibikomere bituruka mu miryango

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 3 November 2024 saa 01:04
Yasuwe :

Urebye imibare y’ingo zisenyuka buri mwaka, abana batwara inda zitateganyijwe, abana bakoresha ibiyobyabwenge n’ibindi byinshi, bigaragaraza ko umuryango Nyarwanda udatekanye aho akenshi binagaragarira mu bana.

Kuri uyu wa Gatandatu mu Karere ka Kayonza habereye Imurikabikorwa ku kuvura umuryango udatekanye, ukavurwa hifashishijwe umuco,ubugeni n’ubuhanzi.

Ni imurikabikorwa ryakozwe n’umuryango Uyisenga n’Imanzi ufatanyije na AERG, binyuze mu mushingwa wiswe Nkwihoreze.

Muri iri murikabikorwa hagiye hashushanywa ibishushanyo bitandukanye, handikwaho amagambo agaragaza ibibazo umuntu wahungabanye aba afite birimo umunabi, kunywa ibiyobyabwenge, kwanga ishuri, agahinda ko mu mutima n’ibindi byinshi.

Umukobwa w’imyaka 16 wiga mu mwaka wa Gatanu ku Rwunge rw’Amashuri rwa Gatolika Mukarange mu Karere ka Kayonza, yavuze ko kutabona amanota meza mu ishuri kwe bituruka ku kuntu ataha ijoro ryose akarara yumva ababyeyi be barwana.

Iyo mu gitondo ageze ku ishuri aho kwiga ngo aba atekereza ibyabaye nijoro ari nako asinzira mu ishuri bigatuma abona amanota make.

Uyu mukobwa yakomeje agira ati “ Ibyo bituma imyigire yawe isubira inyuma tugatsindwa, iyo ugize inshuti nziza cyangwa abarezi beza urabegera bakakuganiriza ariko iyo ugize inshuti mbi wirukira mu itabi. Rero turasaba ababyeyi kujya batongana baduheje kuko bitugiraho ingaruka.”

Umubyeyi utuye mu Murenge wa Mukarange witwa Uwamahoro Jeanne, yavuze ko kwigisha abana n’ababyeyi hakoreshejwe ibishushanyo ari ingenzi cyane kuko ngo bibafasha kwimenya.

Yavuze ko mu muryango harimo ibibazo byinshi ariko abenshi usanga babura uwo babibwira ngo baruhuke cyangwa ntibanamenye ko babifite ngo babone uko banabyivuza.

Umuyobozi w’Umuryango Uyisenga n’Imanzi akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’imitekerereze ya muntu, Dr. Uwihoreye Chaste, yavuze ko nk’umwana wakomeretse, bigaragarira mu myitwarire ye, mu mivugire n’indi mico iba itameze neza.

Ati “Ahantu h’ingenzi ni mu myitwarire, gukoresha ibiyobyabwenge gutoroka umuryango akajya mu muhanda, kwanga ishuri n’indi myitwarire yose itaboneye. Uwo mwana wakomeretse rero kumuvura ni ukumushyira ahantu hatekanye, ubwo ni mu muryango. Nitutavura umuryango ugizwe na Mama na Papa ngo bongere bahe umwana ubuzima, bizagorana.”

Dr. Uwihoreye yavuze ko uburyo bwiza bwo kuvura umuryango ari ukugabanya amakimbirane hagati y’abashakanye ahubwo bakongera ubusabane ku buryo bigera no mu bana.

Yasabye ababyeyi kandi kujya baha abana babo umwanya bakaganira ndetse bakirinda gutongana barebana.

Umuganga ushinzwe imitekerereze mu bitaro bya Gahini, Gasore Olivier, yavuze ko kuri ibi bitaro nibura buri kwezi bakira abantu hagati ya 17 na 20 baba bafite ibibazo bituruka ku miryango binagira uruhare mu kwangiza abana mu mitekerereze.

Yavuze ko umuti urambye muri iki kibazo ari uko Leta yakongera ubukangurambaga mu kuganiriza ababyeyi kugira ngo bareke amakimbirane yo mu muryango.

Ibishushanyo biri kwifashishwa mu kuvura ibikomere umuryango
Abana nagiye bahabwa umwanya bakagaragaza ibibarimo binyuze mu bishushanyo
Abakuze bari gufashwa binyuze mu kuganirizwa
Abana bagaragaje ko amakimbirane yo mu miryango akunze kubagiraho ingaruka zirimo no gutsindwa mu ishuri
Dr. Uwihoreye Chaste yavuze ko kugira ngo umuntu akire ibikomere aterwa n’umuryango, bisaba kubanza kwimenya ko ubifite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .