Kayonza: Habonetse indi mibiri 10 y’abishwe muri Jenoside bakajugunywa mu cyuzi cya Ruramira

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 11 Mata 2020 saa 03:56
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Mata 2020 mu cyuzi cya Ruramira, habonetse indi mibiri irindwi n’indi itatu yabonetse ejo y’abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bakajugunywa mu cyuzi kiri hagati y’imirenge ya Ruramira na Nyamirama.

Ni igikorwa cyatangiye kuwa Mbere w’iki cyumweru, aho kigirwamo uruhare n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza, RAB n’abaturage baturiye iki cyuzi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruramira Gatanazi Rongin, yabwiye IGIHE ko uyu munsi habonetse imibiri irindwi ndetse n’ibindi bikoresho byakoreshwaga mu kwica Abatutsi birimo ibisongo, umuhoro n’isuka.

Yagize ati" Habonetse imibiri irindwi n’ibindi bikoresho birimo isuka, imyenda n’ibindi bitandukanye, ejo nabwo twari twabonye imibiri itatu n’ibindi bisongo ubwo muri iyi minsi ibiri tubonye imibiri icumi."

Yavuze ko bazongera gusubukura iki gikorwa kuwa Mbere bakomeza gushakisha indi mibiri. Ngo bazarekera kuyishakisha ari uko imibiri yose bateganya ibonetse.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didas, we avuga ko kuba iyi mibiri itarabonetse kare byaturutse ku kuba abantu bataratanze amakuru ku gihe akavuga ko n’aho byamenyekaniye hatigeze haboneka abagaragaza neza ibyobo bagiye bajugunywamo.

Yasabye abaturage bafite amakuru y’ahantu hakiri imibiri kuhagaragaza igakurwamo igashyingurwa mu cyubahiro.

Uru rugomero ruri gukurwamo imibiri ruri mu Mudugudu wa Karambi, Akagali ka Gikaya hagati y’Umurenge wa Ruramira n’uwa Nyamirama, rwifashishwa mu kuhira ibihingwa birimo umuceri. Muri Jenoside yakorewe Abatutsi hajugunywemo imibiri y’abishwe myinshi ariko kugeza n’ubu imyinshi nibwo itangiye gukurwamo.

Kuva uyu mwaka utangiye hamaze gukurwamo imibiri 88 gusa, mu gihe amakuru yatanzwe muri Gacaca yavugaga ko hajugunywemo abasaga 3000.

Uretse muri iki cyuzi, hari n’ahandi hirya no hino hakiri imibiri y’Abatutsi itarashyingurwa mu Karere ka Kayonza. Harimo mu Murenge wa Mukarange ahari Paruwasi ya EER Nyagatovu, ubuhamya butandukanye bwemeza ko hari abantu bagera kuri 300.

Hari n’abaguye ahahoze ari mu bisi bya Rwinkwavu na bo bataraboneka ngo bashyingurwe mu cyubahiro. Abanyarwanda basabwa gutanga amakuru y’ahantu hose bazi hajugunywe imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Icyuzi cya Ruramira kimaze gukurwamo imibiri 88 y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didas yasabye abafite amakuru y'ahari imibiri y'abishwe muri Jenoside kuyatanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .