Kayonza: Habonetse imibiri 52 y’abatutsi bishwe muri Jenoside yari yarajugunywe mu cyuzi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 9 Mata 2020 saa 02:41
Yasuwe :
0 0

Ku munsi wa Gatatu hashakishwa imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bakajugunywa mu cyuzi kiri hagati y’imirenge ya Ruramira na Nyamirama, habonetse imibiri 52.

Ni igikorwa cyatangiye kuwa mbere w’iki cyumweru aho kigirwamo uruhare n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza, RAB, Minagri, abaturage baturiye iki cyuzi kuri uyu wa Kane hakaba haniyongereyeho abaturage baturutse mu Karere ka Rwamagana.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude yavuze ko habonetse imibiri 52 ariko ngo ibikorwa byo gushakisha biracyakomeje.

Yagize ati" Uyu munsi twabonye imibiri 52 ariko ni igikorwa kiri bukomeze mwabibonye ko twafatanyije n’abaturage ba Nyamirama na Ruramira na bake baturutse i Rwamagana. Turizera ko tuzakomeza kuyishakisha mpaka yose tuyibonye."

Yakomeje avuga ko bihanganisha bamwe mu baturage batarabona imibiri y’ababo bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ngo bari bazi ko uku kwezi kuzasanga imibiri yose barayikuyemo ariko imvura ntiyabakundiye.

Ati "Twagize ikibazo cy’imvura nyinshi ntitwabasha kuyikuramo ngo ishyingurwe mu cyubahiro ariko tuzakomeza tuyishake mpaka ibonetse tuyishyingure mu cyubahiro."

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didace we avuga ko kuba iyi mibiri itarabonetse kare byaturutse ku kuba abantu bataratanze amakuru ku gihe, akavuga ko n’aho byamenyekaniye hatigeze haboneka abagaragaza neza ibyobo bagiye bajugunywamo.

Yanavuze ko hari n’ibindi bice batarabona abatanga amakuru kugira ngo imibiri y’abahiciwe muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994 ishyingurwe mu cyubahiro.

Ati"Dufite ahantu hitwa Rwinkwavu hariyo imibiri bataye aho bacukuraga amabuye y’agaciro ho byarananiranye kuvamo tuhashyira urwibutso, hari n’ahandi mu Murenge wa Mukarange hari hahungiye abantu bagera kuri 500 ariko twabuze imibiri yabo."

Yasabye abafite amakuru ku hantu hose hagiye hajugunywa imibiri kuyatanga kugira ngo abatarabona ababo baboneke, bashyingurwe mu cyubahiro.

Uru rugomero ruri gukurwamo imibiri ruri mu Mudugudu wa Karambi, Akagali ka Gikaya hagati y’Umurenge wa Ruramira n’uwa Nyamirama, rwifashishwa mu kuhira ibihingwa birimo umuceri. Muri Jenoside yakorewe Abatutsi hajugunywemo imibiri y’abishwe myinshi ariko kugeza n’ubu imyinshi nibwo itangiye gukurwamo.

Kuva uyu mwaka utangiye hamaze gukurwamo imibiri 72 gusa, mu gihe amakuru yatanzwe muri Gacaca yavugaga ko hajugunywemo abasaga 3000.

Habonetse imibiri 52 y'abatutsi bishwe muri Jenoside yari mu cyuzi cyo mu murenge wa Ruramira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .