Iyi mibiri yagaragaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Gashyantare 2023, iboneka mu Mudugudu wa Sabununga mu Kagari ka Nkamba mu Murenge wa Ruramira.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruramira, Bisangwa Emmanuel, yabwiye IGIHE ko iyi mibiri yabonywe n’abantu bacukuraga umuyoboro w’amazi, bihutira kubibwira ubuyobozi buza gufatanya nabo kugeza babonye imibiri 25.
Ati “ Hari abakozi ba kompanyi iri kuduha amazi bari bari gucukura imiyoboro y’amazi, baza gucukura hafi ku kibuga cy’umupira babona umubiri bakomeje gucukura bagera ku mibiri 25 bigaragara ko imaze imyaka myinshi mu butaka. Abari bahatuye batubwiye ko hari bariyeri mu gihe cya Jenoside.”
Gitifu Bisangwa yavuze ko kuri ubu bategereje ko hari abantu baza bakareba niba hari abavandimwe babo barimo kuko muri iki gice ngo hakigaragara imiryango myinshi itari yashyingura ababo mu cyubahiro.
Mu Mudugudu wa Sabununga wabonetsemo iyi mibiri niho habarizwa icyuzi cya Ruramira, kimwe mu byifashishijwe mu kurimbura Abatutsi muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ivuga ko abarenga 4000 bakijugunywemo kuva tariki ya 9 Mata kugeza tariki ya 18 Mata.
Mu myaka ibiri ishize ubwo iki cyuzi cyakamywaga, cyakuwemo imibiri irenga 280 y’abatutsi bagiye bicwa bakakijugunywamo, kuri ubu hanagenda haboneka indi mibiri mu nkengero zacyo cyane cyane ku baturage bahahinga.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!