Kayonza: Gushakisha imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside bakajugunywa mu cyuzi cya Ruramira bigiye gusubukurwa

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 6 Kamena 2020 saa 07:33
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Ibuka mu Karere ka Kayonza bwatangaje ko bumaze gukura mu cyuzi cya Ruramira imibiri 218 y’abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bakajugunywa muri iki cyuzi, bunatangaza ko bugiye gusubukura ibikorwa byo gukomeza gushakisha indi mibiri.

Ni ibikorwa byatangiye mu ntangiriro za Mata muri uyu mwaka bigenda bikomwa mu nkokora n’imvura nyinshi yakunze kugwa igatuma amazi yiyongera aho kugabanuka.

Uru rugomero rufite igice kinini gikora ku Kagari ka Gikaya mu Murenge wa Ruramira, mu makuru yatanzwe n’abaturage muri Gacaca bavugaga ko hajugunywemo imibiri y’abatutsi basaga 3000.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kayonza Ndindabahizi Didace, yabwiye IGIHE ko bagiye kongera gusubukura ibikorwa byo gushakisha imibiri nyuma yuko imvura yakunze kubakoma mu nkokora igabanutse.

Yagize ati “ Ubu turimo kwitegura gusubukura kongera gushakisha imibiri, mbere twahereye muri Mata tugeza nko ku itariki 5 Gicurasi tuza kugira ikibazo cy’isayo ryinshi ryari riri aho twari tugeze ndetse n’amazi menshi yaterwaga n’imvura, duhitamo kuba dusubitse tumaze kubona imibiri 218.”

Yavuze umuntu umwe ariwe wabashije kumenywa n’umuryango we bitewe nuko nawe yari afite inyunganizi mu kaboko, indi mibiri ngo ntabwo ba nyirayo barabasha kuyimenya.

Yongeyeho ko ubu biteguye gusubukura iki gikorwa bifuza ko cyarangirana n’iminsi 100 yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Ati “ Ubu tugiye kongera gushakisha kuko ubutaka bumwe na bumwe bwari burimo amazi bwarumye hasigaye igice gito kandi nacyo twari turimo kuvugana na RAB ngo bazane imashini tuzamure isayo noneho abantu bajyemo bashakishe, turateganya gutangira kuri uyu wa mbere ku buryo muri iyi minsi 100 yo kwibuka ibikorwa byose biba birangiye.”

Gushakisha imibiri y’abatutsi bishwe bakajugunywa muri iki cyuzi cya Ruramira biri mu byashimishije cyane abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri aka gace.

Mukarusagara Mariya uvuka i Nkamba mu Murenge wa Ruramira avuga ko hari abantu be umunani bishwe bose bakajugunywa muri uru rugomero.

Ati “Njye napfushije abantu umunani barimo ababyeyi banjye barumuna banjye na basaza banjye, gukamya iriya barrage byaduteye kwishima kuko tuzabonamo abacu natwe tubashyingure mu cyubahiro tumenye ko bashyinguwe, iyo tugiye ku rwibutso tuziko abacu bakiri muri barrage twumva tubabaye cyane tutameze neza mu mitima ariko ubwo batangiye kubashakisha bizatuma tugarura icyizere.”

Mukaruziga Regine ufite umugabo n’umwana we bajugunywe muri iki cyuzi, avuga ko ari ibyishimo kuba abo mu muryango we nabo bari gushakishwa ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Yagize ati “Nabyakiriye neza kuko nzabonamo imibiri y’abantu banjye barimo umugabo wanjye, mabukwe n’abuzukuru be, baramu banjye n’umwana wanjye w’umuhungu, aba bose barabishe babatamo hariya kuva 1994 kugeza ubu nta n’umwe ndabona ngo mushyingure mu cyubahiro ariko ubwo batangiye gukamya ruriya rugomero ndizera ko nzababona.”

Icyuzi cya Ruramira cyacukuwe n’Abashinwa mu 1984 kugeza mu 1987, gikunda kwifashishwa n’abahinzi mu kuhira umuceri uhingwa hafi yacyo.

Icyuzi cya Ruramira kimaze gukurwamo imibiri irenga 200 y'abatutsi bishwe muri Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .