00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Guhishanya imitungo biri mu bikongeza amakimbirane hagati y’abashakanye

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 18 September 2024 saa 07:41
Yasuwe :

Bamwe mu bagore n’abagabo bakuze bo mu Karere ka Kayonza bahangayikishijwe n’abakiri bato bari gushakana, aho gusenyera umugozi umwe ngo bubake umuryango ukomeye ahubwo buri wese agakora ahisha mugenzi we imitungo. Ibi ngo bikaba biri mu biri gukongeza amakimbirane ku kigero cyo hejuru.

Ibi byagarutsweho n’abaturage bo mu Murenge wa Gahini kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2024, ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango. Muri uyu Murenge habarurwa ingo 86 zifitanye amakimbirane.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gahini biganjemo abakuze, babwiye IGIHE ko muri iki gihe abashakanye cyane cyane abakiri bato bugarijwe n’ikibazo cyo guhishanya imitungo ku buryo giteje inkeke.

Hategekimana Phocas utuye mu Mudugudu w’Ubuyanja, yavuze ko ikibazo cyo guhishanya imitungo gihari cyane ariko ko kenshi gikunze kugaragara mu bashakanye bakiri bato ku buryo usanga umugore afite imitungo umugabo we atazi n’umugabo bikaba uko.

Yasabye Leta kongera amahugurwa hagati y’abashakanye kuko ngo inama bakoreshwa zikiri nke cyane ugereranyije n’izikenewe.

Uwajeneza Béatrice ni umugore w’abana batanu utuye mu Mudugudu wa Nyiramata mu Kagari ka Kiyenzi. Yatanze ubuhamya bw’ukuntu yanyerezaga umuntu wabo kugeza ubwo urugo rwabo rudindiye cyane.

Ati “Nari umugore mubi pe, umugore wiba nkaca umugabo wanjye inyuma nkanyuza umutungo hirya, nari umugore ufite ihene n’inkoko ku ruhande umugabo wanjye atabizi. Twabaga twejeje ibishyimbo nkarenzaho ingemeri 20 nkazibitsa ku ruhande, ku munsi w’isoko narazigurishaga nkahahamo ibintu atazi nk’imyambaro nkamubeshya ko ari mubyara wanjye wayinguriye.”

Uwajeneza yavuze ko igihe cyageze yigishwa ku mpinduka zatuma umuryango we utera imbere, ava ku kureka konti ye bwite umugabo we atari azi arahinduka afatanya nawe mu kubaka urugo rwiza rutarimo kwishishanya.

Munyaneza Emmanuel utuye mu Mudugudu wa Nyagitabire mu Kagari k’Urugarama, nawe yavuze ko iki kibazo cy’abahishanya imitungo gihari cyane, aho usanga hari abagore baba mu bimina abagabo babo batazi ndetse n’abagabo bikaba uko.

Ati “Ibintu byo guhishanya imitungo birahari cyane nkatwe dukora mu midugudu n’Amasibo hari igihe duhura nabyo ukagenda ugasanga umugore aba mu kimina ariko iyo agabanye umugabo ntamenya aho ashyira amafaranga, hari n’abumva ko amafaranga y’umugore ngo ari aye bwite ku buryo umugabo atayafiteho uburenganzira.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko iki kibazo cy’abashakanye bahishanya imitungo kenshi kigaragara mu miryango iba itarasezeranye imbere y’amategeko.

Yavuze ko bari mu bukangurambaga bwo gusaba ababana batarasezeranye kubikora kuko bikuraho kwishishanya hagati yabo ahubwo bikanarema ubumwe bwo gukorera hamwe.

Ati “Guhishanya imitungo ahanini bishingiye ku kuba abantu babanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ariko iyo babanye mu buryo bwemewe n’amategeko barasezeranye iyo hagaragaye n’ikibazo tumenya n’uburyo tugikurikirana. Ubu rero tugiye gukora ubukangurambaga aho binagaragaye ko hari uwakoze ibinyuranyije n’amategeko hagati y’abashakanye amategeko amuhane.”

Kuri ubu ibi bikorwa byahariwe uburinganire n’ubwuzuzanye biteganyijwe ko hazasezeranwa imiryango irenga 700 mu Karere kose, imiryango ibana mu makimbirane izegerwa iganirizwe ndetse hakazanakemurwa ibibazo bitandukanye birimo gusubiza abana mu ishuri no gutanga serivisi z’irangamimerere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .