Ibi babitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Mutarama 2025, ubwo basozaga amasomo ajyanye n’ubudozi bari bamazemo amezi atandatu. Aya masomo bayaherewe mu kigo cya SOS Rwanda ishami rya Kayonza, bayahabwa kubufatanye na Foundation Rwasamanzi.
Abakobwa 19 bahawe aya masomo bose babyaye imburagihe bakaba barafashijwe kwiga ubudozi kugira ngo bubafashe mu kwiteza imbere no guteza imiryango yabo imbere. Nyuma yo kwigishwa kudoda banemerewe guhabwa ibikoresho no gushakirwa ahantu hamwe bakorera.
Nyenyeri Oliver wabyaye ari munsi yimyaka 18 yavuze ko kuva yabyara yari abayeho mu buzima butari bwiza, yaritereye icyizere mu buryo bugaragara ariko ko nyuma yo kwigishwa kudoda kuri ubu akanyamuneza kongeye kugaruka ku maso.
Ati “Nari umuntu ubyuka yicaye nta kazi, nta mafaranga kandi mfite umwana. Aho foundation Rwasamanzi yaziye rero naje kwiga kudoda ndabimenya neza ku buryo ubu bigiye gutangira kunyinjiriza amafaranga mbone uko nita ku mwana wanjye n’umuryango wanjye.”
Musanabera Sharon we yavuze ko yabyaye imburagihe ubuzima bwe bukaba bubi cyane ku buryo buri wese yabibonaga ko abayeyo nabi, ati “ Ubumenyi twaboneye hano buzadufasha cyane tunabone n’akazi katuma dutunga imiryango yacu.”
Umuyobozi muri SOS Rwanda, Uwamahoro Cisse, yavuze ko bishimiye gukorana na Foundation Rwasamanzi mu gufasha abana cyane cyane abafite ibibazo nk’ibi by’ababyaye imburagihe.
Yavuze ko kandi abana barangije kwiga imyuga bagiye gushakirwa ahantu hamwe bakorera banafashwe gushakirwa ibyangombwa ku buryo bakomeza gushyira mu bikorwa ibyo bize.
Umuyobozi Mukuru wa Foundation Rwasamanzi, Ngalu Loshi, yavuze ko gufasha aba bakobwa babyariye mu rugo bakiga kudoda ndetse bakanahabwa ibikoresho ari uburyo bwiza bwo kubafasha kuva mu bwigunge ndetse no kubafasha kwiteza imbere mu buryo bugaragara.
Rugwizangoga Marcellin uhagarariye Foundation Rwasamanzi mu mategeko, we yavuze ko gufasha umwana w’umukobwa wabyaye imburagihe ngo uba ufashije abo bana, ugafasha abo babyaye n’imiryango yabo muri rusange.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirama, Ntagwabira Oswald, yashimiye Foundation Rwasamanzi na SOS Rwanda ku bikorwa byiza bakoze byo kwigisha abangavu bari baritereye icyizere. Yavuze ko basanzwe bigisha n’urundi rubyiruko ubwubatsi, gukora imisatsi n’indi myuga myinshi.
Uyu muyobozi yasabye abangavu bigishijwe imyuga gukomeza kugira imyitwarire myiza mu muryango kandi bagakoresha neza amahirwe bahawe yo kwigishwa imyuga ku buryo bibafasha kwikura mu bukene.
Foundation Rwasamanzi ni umuryango utagengwa na Leta ufasha abana bava mu miryango itishoboye, abahuye n’ibibazo bitandukanye. Ibaha amahugurwa y’igihe gito, ikabafasha guhanga imirimo kugira ngo bagere ku iterambere.
Foundation Rwasamanzi imaze umwaka umwe mu Rwanda ikaba ikorera mu turere twa Kayonza, Gisagara na Nyabihu. Kuri ubu Foundation Rwasamanzi yiyemeje ko buri mwaka izajya ifasha abana 40 buri mwaka mu gihe cy’imyaka itatu, amafaranga ngo nakomeza kuboneka aba bana baziyongera, SOS Rwanda yo izajya yigisha aba bana imyuga cyane cyane ikenewe cyane ku isoko ry’umurimo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!