Kayonza: DASSO yaguwe gitumo yakira ruswa y’ibihumbi 25 Frw

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 23 Kanama 2020 saa 08:56
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi ukuriye Dasso mu Murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza yaguwe gitumo na Polisi ari kwakira amafaranga ibihumbi 25 Frw by’umuturage usanzwe yenga inzoga z’inkorano kugira ngo amukingire ikibaba.

Ni amafaranga yafatanywe ku wa ya 22 Kanama 2020 mu Mudugudu wa Gakenyeri mu Kagari ka Rwimishinya mu Murenge wa Rukara.

Amakuru avuga ko umuyobozi ushinzwe umutekano muri uyu Mudugudu n’uwa DASSO batse umuturage amafaranga ngo bajye bamukingira ikibaba abashe kwenga inzoga z’inkorano neza nta nkomyi, ngo yabanje kubaha amafaranga ibihumbi 5 Frw kuri telefoni, andi ababwira ko ari buyabahe babonanye.

Umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangire B. Thierry, yemereye IGIHE ko aya makuru ari impamo.

Yagize ati “Hari umugabo w’umu Dasso n’ushinzwe umutekano mu Mudugudu bafashwe bakira indonke ariyo ruswa, bafashwe tariki 22 Kanama. Indonke bakiriye yari iyo kugira ngo bajye bakingira ikibaba umuturage wengaga inzoga zitemewe, bari barabigize akamenyero ariko baje gufatwa.”

Dr Murangira yashimiye abaturage batanga amakuru ku bitagenda neza mu midugudu yabo abasaba gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano.

Ati “Abantu nibirinde ibi bikorwa bibaganisha ku gutanga ruswa, turasaba abaturage gukomeza kuduha amakuru tugafatanya kurwanya ibi bintu kuko inzoga zitemewe ntizigize icyo zifasha abanyarwanda ahubwo zirabangiza, dukomeze ubufatanye mu kubirwanya.”

Ingingo ya kane y’itegeko no 54 ryo mu 2018 ryerekeye kurwanya ruswa, riteganya ko uhamijwe n’urukiko ko yariye ruswa ahanishwa igihano kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarengeje imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugera kuri eshanu z’indonke yatse cyangwa yakiriye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .