00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Batandatu bamaze gutabwa muri yombi bazira gukubita uwabibye ihene kugeza ashizemo umwuka

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 7 June 2024 saa 01:53
Yasuwe :

Abaturage batandatu bo mu Murenge wa Nyamirama uherereye mu Karere ka Kayonza, batawe muri yombi nyuma yo gukekwaho gukubita bakica mugenzi wabo bafashe yabibye ihene.

Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Kamena 2024 mu Mudugudu wa Kiyovu mu Kagari ka Musumba mu Murenge wa Nyamirama.

Aba baturage 11 ngo bafashe umujura wari ubibye ihene barangije baramukubita, bamurekura ari intere, ageze mu rugo ahita apfa.

Umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi uyobora Umurenge wa Nyamirama muri iki gihe, Nyirakanazi Christine, yabwiye IGIHE ko kugeza ubu abaturage batandatu aribo bamaze gutabwa muri yombi bazira kugira uruhare mu gukubita uwo bakekagaho kubiba ihene bikamuviramo urupfu.

Ati “Ni abaturage bafashe mugenzi wabo baramukubita bimuviramo urupfu bamukubise ejo yapfuye mu ijoro ryakeye. Amakuru baduhaye ni uko bamufashe yabibye ihene aho kumushyikiriza inzego z’umutekano baramukubita. “

Yavuze ko abakekwaho kumukubita ari 11 , hakaba hamaze gufatwa batandatu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamirama.

Inyubako ikoreramo ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyamirama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .