Iri soko rya Karubamba risanzwe rirema ku wa Gatatu no ku wa Gatandatu. Abarikoreramo basigaye baryuzura bamwe bakabura aho bakorera bakajya gukorera hanze mu muhanda, ku buryo bibangamira abawunyuramo kuko abacuruzi n’abaguzi baba bawufunze.
Rudasingwa Robert ucuruza ibitoki, yavuze ko impamvu bacururiza hanze mu muhanda ari uko isoko risa nk’iryuzuye abantu ku buryo abaje gucuruza ibitoki nyuma batabona aho babishyira bagahitamo gucururiza mu muhanda.
Ati “Isoko dufite ni rito bibaye byiza twabona ahantu heza hagari natwe ducuruza ibitoki tukabona aho tugurishiriza. Hano hatubana hato tukaza hanze tugafunga imihanda abantu bakabura uko batambuka. Turasaba ubuyobozi kudushakira ahantu hakwagukira isoko kuko natwe byadushimisha.”
Niyokwizerwa Saphina we yavuze ko iyo ubuyobozi bubasanze inyuma bari kuhacururiza bubahana, atanga urugero ko mu minsi ishize baciwe amande y’ibihumbi 23 Frw bazira gucururiza inyuma y’isoko kandi ngo byose biva ku kuba abantu baba babaye benshi bakaryuzura.
Niyokwizerwa yasabye ubuyobozi kubafasha iri soko rya Karubamba rikagurwa cyangwa se bamwe mu bacuruza ibintu runaka bagashakirwa ahandi bakorera hisanzuye ngo kuko aho bari basanganwe bagurishiriza ibiribwa habaye hato cyane.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko ikibazo cy’iri soko bakizi ndetse batangiye kugishakira ibisubizo bafatanyije n’ubuyobozi bw’abikorera.
Ati “Murabizi ko ririya soko risanzwe rikora ariko bigaragara ko ryagutse kuko muri kiriya gice cya Karubamba hakunze kwera intoki nyinshi. Icyo turimo kureba ni uburyo dushobora kuba twaryagura ku buryo abacuruza ibitoki babona aho bakorera hahagije, icyo rero nicyo twumva gikomeye twavuga.”
Meya Nyemazi yavuze ko barimo gukorana n’abikorera kugira ngo babashe kubona igisubizo kirambye cyo kuryagura. Ubuyobozi burateganya kandi gushaka ikibuga cyitaruye abacuruza ibiribwa bazajya bakoresha ku munsi w’isoko kugira ngo abacuruzi be gukomeza gucururiza mu muhanda.
Isoko rya Karubamba riremwa n’abaturage barimo abo mu Mirenge ya Gahini, Rukara na Murundi n’ahandi henshi. Ibi bituma rikunze kubarizwamo abaturage benshi baba baje guhaha ndetse n’abaje kugurisha benshi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!