Ni ikibazo kimaze imyaka irenga itatu aho aborozi 15 bo muri Koperative MUFCOS y’i Murundi batse inguzanyo ya miliyoni 21 Frw mu 2008 bakananirwa kuyishyura kugeza ubwo banki itangiye gushyiriraho inyungu kuri ubu ayo mafaranga akaba ageze kuri miliyoni 37 Frw.
Ibi byatumye koperative ibarizwamo aborozi bose ishyirwa muri CRB [urutonde rwa ba bihemu] ku buryo badashobora kwaka inguzanyo, abandi borozi bakavuga ko ari akarengane bakorewe kuko ngo ayo mafaranga yagombaga kwishyurwa n’abayahawe.
Safari Steven yavuze ko abo borozi 15 batse inguzanyo ku giti cyabo ariko baza gutungurwa no kumva ko buri wese ubarizwa muri koperative atemerewe kwaka inguzanyo.
Yavuze ko iki kibazo kimaze igihe kinini abayobozi babizeza kubafasha kugikurikirana ariko bikarangira nta gikozwe.
Umuyobozi wa Koperative MUFCOS, Sebudandi Stephano, yavuze ko kuba abanyamuryango ba koperative bose barashyizwe muri CRB bituma bamwe batagera ku iterambere kuko badashobora kwaka inguzanyo muri banki.
Ati “Imbogamizi ya mbere ni uko bidindiza koperative mu iterambere, ntidushobora gufata umwenda muri banki, icya kabiri imitungo twegeranya isa naho iri mu bibazo kuko rimwe banki izaza ibiteze cyamunara nta cyizere cy’ibikorwa birambye mu gihe tukiri muri CRB.”
Yakomeje avuga ko abanyamuryango ba koperative bagerageza gukora ibikorwa by’iterambere byagera aho kubona nkunganire bikananirana kuko bose bari muri CRB aho ntawe ushobora kwaka inguzanyo.
Sebudandi yavuze ko aborozi babereyemo umwenda banki bazwi bakabaye bishyuzwa aho kwishyuza koperative yose.
Ati “Abo borozi bahawe amafaranga barazwi ubuyobozi bwaza bugafatanya na koperative bakabishyuza noneho wa mworozi utarafashe inguzanyo akabasha kwaka inguzanyo agatera imbere.”
Yasabye leta kumanuka ikabafasha kwishyuza abahawe inguzanyo icyo kibazo kikava kuri koperative ibarizwamo aborozi bose kikajya kuri bene cyo.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yavuze ko abo borozi bahawe inguzanyo banyuze muri koperative yabo ikabishingira, yavuze ko impamvu banki yashyize iyo koperative muri CRB ari uko yari yabishingiye biba ngombwa ko ifatira imitungo yayo ngo ibafashe kubishyuza.
Ati “Tugiye kugenda dukorane na koperative turebe na ba bandi noneho binangiye tunarebe n’andi mategeko ashobora gukoreshwa kugira ngo habe hanafatwa n’izindi ngamba turebe n’imitungo bafite niba atari nayo yafatirwa aho kugira ngo koperative abe ariyo ikomeza kuba ikibazo kandi abakiyiteje bahari.”
Koperative ya MUFCOS (Mubari Famers Cooperatives Society) ibarizwa mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza. Muri uyu Murenge habarizwamo inzuri 1502 zibarizwamo inka zisaga 25 000.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!