Aba baturage bavuga ko kuba nta bendera rizamuye imbere y’akagali kabo nkuko byahoze, bidaha agaciro ako kagali kandi bishobora kuyobya bamwe kuko ntaho ibiro bitaniye n’inzu y’umuturage.
Umwe muri abo baturage waganiriye na TV1 yagize ati “Turifuza idarapo ko ryahagarara hariya nkuko ryari rihahagaze tukaribona tukamenya no natwe turi mu gihugu nk’abanyarwanda. Ubu wamenya ko ari akagali kandi nta darapo rihari?”
Undi muturage yavuze ko ubuyobozi bwagiye busimburana muri ako kagali ngo nacyo bwakoze ngo iryo bendera ryongere kuzamurwa imbere y’akagali.
Ati “None se inzu imeze nk’iy’umuturage wamenya ko ari akagali ? Hari n’uwaza ahayoboza wenda atareba idarapo.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Rusav, Mugenzi Jean Damascene uhamaze, yavuze ko abayobozi bahahoze bamubwiye ko bururukije ibendera rimaze gusaza, bakarijyana ku murenge, bakizezwa ko vuba bazabona irindi.
Yagize ati “Naje nsanga ntaririho kuko mpamaze amezi abiri, uwo naje nsimbura yambwiye ko barisabye ubwo ni ugutegereza rikaza. Icyo tugiye gukora ni ukwibutsa kugira ngo turebe niba amadarapo yarabonetse kugira ngo bayaduhe.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Murama, Mutuyimana Pauline ntiyemera ko hashize imyaka ibiri ibendera ryururukijwe, gusa yizeza ko vuba bagiye kurihasubiza.
Yagize ati “Niba ridahari birasaba ko ngerayo, rishobora kuba ryarakuze bakaryururutsa turashyiraho irindi byihuse ariko ntabwo nahamya ko umwaka ugeze.”
Bisanzwe bimenyerewe ko ibendera ry’u Rwanda rizamurwa imbere y’inyubako za Leta n’ahandi hakorerwa imirimo ya Leta.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!