Abo bahinzi bavuga ko ubusanzwe byajyaga begera muri aya matariki ya Nzeri imvura y’Umuhindo yaraguye ndetse imyaka imaze kugira ibibabi bibiri. Gusa ngo muri uyu mwaka si ko byaje kugenda kuko intabire zabo zibereye aho nk’uko babitangarije BTN.
Umwe yagize ati “Ubu imvura yarabuze kandi iki gihe twabaga turi kubiba ibishyimbo. Dushobora guhura n’amapfa kuko izuba ni ryinshi”.
Undi ati “Intabire zibereye aho kandi muri uku kwezi twabaga twarateye imyaka. Turategereje kuko nta kindi twakora ariko iri zuba rikomeje gutya byaduteza inzara kubera amapfa. Amapfa na yo atera ibibazo byinshi amatungo agapfa ndetse n’ubukene mu miryango bamwe bakaba bata ingo”.
Ubusanzwe mu ntangiriro za Nzeri hakunze kugwa imvura izwi nk’Inkangabagisha ikagwa ari nyinshi kandi yikurikiranya abahinzi bamwe bakaba bayitiranya n’imvura y’Umuhindo. Gusa nyuma y’ibyumweru bike Izuba rirongera rikava abenshi bagahitamo gutegereza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ngo babe ari yo bagenderaho.
Iteganayagihe ry’Umuhindo wa 2024 rigaragaza ko mvura itegenyijwe kugwa iri ku mpuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gihe cy’umuhindo mu myaka 30 ishize ndetse ikaba imvura isanzwe ku buhinzi.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe kandi cyagaragaje ko mu ntangiriro z’Umuhindo imvura iteganyijwe ari nyinshi irimo umuyaga n’amahindu ariko ko mu minsi ikurikira itangira ry’Umuhindo nta mvura iteganyijwe mu duce dukunze kugira amapfa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!