Kayonza: Bacukuye inzu biba umwana, bukeye basanga yishwe atabwa munsi y’igiti

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 2 Nzeri 2020 saa 11:30
Yasuwe :
0 0

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu, mu rugo rw’umuturage wo mu murenge wa Kabarondo habuze umwana, abantu bagiye kureba basanga inzu yacukuwe ku gice cy’aho yararaga.

Uwo mwana yari afite imyaka itatu, nyina yari yaramubyariye mu rugo, ari naho babanaga mbere y’uko ajya gushaka umugabo akamusigira sekuru.

Uwo mwana akimara kubura mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, batangiye gushakisha, baza kumubona yishwe.

Abo muri urwo rugo bitabaje Polisi na RIB bikorera muri uyu murenge, maze ahagana saa yine zo kuri uyu wa Gatatu baza kubona umurambo w’uyu mwana bawusanze utabye munsi y’igiti.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul yabwiye IGIHE ko nyuma yo kubura umwana bahamagaye nyina kuri telefoni bakamubwira ibyabaye ubundi akababwira ko umugabo bashakanye ataraye muri urwo rugo.

Ngo bahise bakeka ko ariwe wamwishe batangira kumukurikirana abemerera ko ariwe wamwibye akamwica ndetse anabarangira aho yamutabye.

Ati “Hari umugabo wa nyina niwe waje aramwiba, yacukuye inzu aramukurura ku rutara yari aryamyeho aramujyana amwicira mu wundi mudugudu, niwe uturangiye neza aho ari, yafatiwe mu Murenge wa Kabare mu Kagari ka Cyarubare.”

Uyu muyobozi yavuze ko uyu mugabo atarababwira icyatumye amwica.

Umwana yakuwe akurwa ku rutara aho yararanaga na mugenzi we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .