Ibi babigaragaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Kamena 2022 mu nteko y’abaturage yabereye mu Murenge wa Mwiri mu Kagari ka Nyawe.
Iyi nteko yari ifite umwihariko kuko umuryango Nyarwanda uharanira uburenganzira n’Iterambere rya Muntu (CRD) wari wateguye ibikorwa byo kuganiriza abaturage mu kugira uruhare mu bibakorerwa.
Iki gikorwa kikaba cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Dukumire amakimbirane mu miryango tuzamura uruhare rw’umuturage mu bimukorerwa”
Never Again Rwanda yagaragaje ko ubushakashatsi iheruka gukora hirya no hino mu gihugu bwagaragaje ko bimwe mu bitera amakimbirane mu ngo harimo gupfa imitungo bingana na 70%, ibikomere bamwe mu bagize umuryango bagendana bikomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Harimo kandi kuba umwe mu bashakanye afata mugenzi we nk’umukozi we, gutesha agaciro mugenzi we mu ruhame n’ibindi byinshi bituma amakibirane yiyongera.
Ab’i Kayonza batunze agatoki ubuharike
Bandora Théoneste utuye mu Mudugudu wa Ryakibanda mu Kagari ka Nyawera mu Murenge wa Mwiri, yavuze ko ku kibazo cy’amakimbirane uruhare runini ruturuka ku buharike buri muri uyu Murenge.
Ati “Hari abantu benshi bimuka bakaza inaha wenda avuye Gakenke akahata umugore n’abana, iyo ageze inaha azana umukobwa bagacumbika bakabana ejo ugasanga wa mugore yasize amusanze inaha amurega ko yamutanye n’abana ugasanga bahise bagirana amakimbirane kuko baba barashakanye ntibajye gusezerana imbere y’amategeko.”
Bandora yavuze ko akenshi ingaruka zikunze kuza ku bana babo ngo kuko mu kandi Karere aba yarahasize abana nk’abatanu yagera mu kandi karere naho akahabyara abandi bana batatu agasanga ari ikibazo gikwiriye gukurikiranwa kigashakirwa igisubizo gihamye.
Murorunkwere Anastasie yagize ati “Inaha ubuharike burahari nka 70% ingaruka bugira rero usanga nta mahoro ari mu ngo zabo akenshi usanga bahora barwana bigatuma natwe tudasinzira tukarara dukiza.”
Murorunkwere yasabye Leta kwita cyane ku bantu baturuka mu turere tumwe bakajya gupagasiriza mu tundi ngo kuko hari ubwo basiga abagore n’abana babo bagera mu tundi turere naho bakahashakira abagore bikarangira abo bose babataye ntibafasha abana babyaye.
Kankundiye Julienne we yavuze ko amakimbirane yo mu miryango akwiriye guhabwa umwihariko mu kurwanywa ngo kuko ari nayo atuma abantu bicana.
Muvuzankwaya Samson ushinzwe guhuza ibikorwa mu muryango wa CRD, yagiriye inama Leta y’uko yakwegera abaturage cyane ikarushaho kubasobanurira ibyiza byo gushaka umugore umwe n’uburyo birinda amakimbirane.
Ati “Abaturage dukwiriye kubegera tukabaganiriza tukabereka ko guharika atari byiza, bizatanga ibisubizo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwiri Ntambara John yavuze ko hari abaturage bafite imyumvire yuko gutunga umugore urenze umwe hari icyo byamufasha avuga ko bafite ingamba zo guhangana n’iki kibazo.
Ati “Ubu ingamba dufite ni ubukangurambaga tukabereka ibyiza byo gusezerana, tugiye korohereza rero abaturage tubasange aho bari tubigishe hanyuma tubasezeranye mu mategeko turumva bizagabanya amakimbirane yo mu miryango.”
Mu bindi bibazo abaturage bagaragaje harimo ibijyanye no konesherezanya, iby’ubutaka, urugomo n’ibindi byinshi bikunze kubangamira imibereho myiza y’abaturage.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!