00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Akanyamuneza ku baturage baruhuwe kuvoma amazi mabi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 7 June 2024 saa 04:21
Yasuwe :

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Murundi uherereye mu Karere ka Kayonza, barishimira kwegerezwa ibikorwaremezo birimo amazi meza ndetse n’abafashijwe kubona amazi y’inka yari yarababanye ingume kuburyo inka zabo zicwaga n’umwuma.

Umurenge wa Murundi mu 2017 abaturage bagerwagaho n’amazi meza bari kuri 48%. Muri Gicurasi uyu mwaka ibipimo byari bigeze kuri 82% ku baturage bakora urugendo rutarenze metero 500.

Abaturage bubakiwe robine z’amazi meza 26 ndetse banubakirwa ibyuzi bihangano 15 bikoreshwa mu guha amazi inka.

Ni ibikorwaremezo bagejejweho n’umushinga KIIWP wa Leta y’u Rwanda watewe inkunga n’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi,IFAD, ugashyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi,Minagri.

Gisagara Felicien, umworozi wo mu Murenge wa Murundi yavuze ko bagiraga ikibazo cy’inka zipfa kubera kubura amazi no gukora urugendo rurerure ariko ngo ubu zararuhutse n’umukamo wariyongereye.

Ati “Umuntu yabonaga amafaranga ari uko agurishije inka ariko uyu munsi wa none abantu bagemura amata babona amafaranga bakigisha abana babo bagakora ibintu byose, bamaze kubona ko ubworozi bufite akamaro. Imbogamizi zikigaragara ni uko inka z’umukamo zitaraboneka ari nyinshi.”

Ntabyera Innocent wo mu Kagari ka Buhabwa we yavuze ko begerejwe n’amazi meza yo gukoresha mu rugo.

Ati “ Twese twavomaga ayo mu gishanga atemba inka zaba zirimo natwe tukajyamo tukavoma abana bakarwara inzoka ariko ubuzima bwarahindutse, ubu turanywa amazi meza.”

Umuyobozi w’Ikusanyirizo ry’amata rya Buhabwa, Sebudandi Stephen, yavuze ko mu gihe cy’izuba babonaga umukamo ungana na litiro 3000, mu gihe cy’imvura akagera kuri litiro 8000. Ubu ngo bageze kuri litiro ibihumbi 12 mu gihe cy’imvura bakaba bafite intego yo kugeza kuri litiro ibihumbi 20.

Ati “Aho tumariye kubona ibikorwaremezo by’amazi, umutekano w’amatungo wariyongereye. Ikibazo cyari gikomeye cyane kwari ugutakaza amata, amatungo agapfa azize umwuma no gukora urugendo rurerure.”

Sebudandi yakomeje avuga ko ikindi cyari uko n’inka zatakazaga ibiro ngo wayijyana ku isoko ntubone amafaranga. Yavuze ko hari harimo imbogamizi nyinshi kuko inka itakamwa itanyoye amazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Gashayija Benon, yavuze ko kuri ubu ari bwo bwa mbere ku ikusanyirizo ry’amata rya Buhabwa bageze mu kwezi kwa Gatandatu bacyakira amata ari hejuru ya litiro ibihumbi icumi.

Ati “ Nta na rimwe byigeze bibaho mbere, byatewe n’uko ibyo bikorwaremezo byegerejwe aborozi, amazi akaboneka hafi, aborozi bakigishwa gutera ubwatsi noneho urugendo inka zakoraga zijya gushaka amazi rwaragabanutse. Uko inka ikora urugendo rugufi ijya kunywa amazi ni ko ikora amata menshi. Ikindi ni ubuzima bw’abaturage mu ngo zabo; ibyo binjiza byarazamutse bijyana n’uko igiciro cy’amata cyazamutse, mbere litiro yaguraga 150 Frw, ubu ni 300 Frw.”

Gitifu Gashayija yakomeje avuga ko ubu ng’ubu uruhare rwabo hamwe n’abaturage mu kubungabunga ibyo bikorwaremezo aricyo bashyize imbere.

Yavuze ko ari na yo mpamvu bashyizeho komite zo kubicunga harimo n’urubyiruko, ngo bibafasha gusana ibyangiritse no guhana ababigiramo uruhare.

Abaturage bishimira ko bahawe amazi meza
Amazi y’inka yatumye bongera umukamo
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Gashayija Benon yavuze ko bishimira ko umukamo wazamutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .