Kayonza: Akanyamuneza ku baturage ba Ndego bizihije umunsi wo Kwibohora banagezwaho amashanyarazi bwa mbere

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 4 Nyakanga 2020 saa 02:46
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Ndego basazwe n’ibyishimo nyuma yaho bwa mbere mu mateka bagejejweho umuriro w’amashanyarazi ndetse no ku bigo binyuranye birimo ibiro by’Umurenge, ku Kigo Nderabuzima n’ahandi hanyuranye.

Ubusanzwe Umurenge wa Ndego wavutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, iki gice gituwe n’abaturage ibihumbi 21 121 cyari gisanzwe kibarizwa muri pariki y’Akagera nyuma kiyobokwa n’abaturage benshi baragitura kiza guhinduka Umurenge.

Mu ntangiriro za 2019 ku bufatanye n’abaterankunga batandukanye nibwo i Ndego hagejejwe ipoto y’amashanyarazi ya mbere ku ikusanyirizo ry’amata, ibi byatumye kuri iri kusanyirizo himurirwa serivisi zimwe na zimwe z’Umurenge ndetse n’Umurenge Sacco kuko ariho habaga umuriro honyine.

Umuriro rusange wundi wongeye kugeza muri uyu Murenge mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2020 aho hacaniwe imiryango imwe n’imwe ndetse n’ibiro by’umurenge. Kuri ubu ni akanyamuneza, ni ibyishimo ku baturage, ubuyobozi bw’Umurenge ndetse n’Ikigo Nderabuzima nyuma yaho byasabaga gukora ibirometero byinshi bajya gushaka ahari umuriro w’amashanyarazi.

Kanyabashi Valens w’imyaka 52 utuye mu Mudugudu wa Gasabo, Akagari ka Kiyovu yavuze ko yumva muri we ibyishimo bisendereye umutima we kuko ngo kuva yatura muri Ndego ari bwo ahabonye amashanyarazi.

Ati “Birashimishije cyane kubona nanjye ncana amashanyarazi iwanjye, ni ibintu najyaga mbona ahandi mu yindi mirenge nkibaza igihe twe tuzayabonera nkumva si vuba cyane none leta irayatwegereje, Imana ihe umugisha Umukuru w’Igihugu n’abandi bayobozi bamufasha mu kutuyobora.’

Kanyabashi yakomeje avuga ko nyuma y’imyaka 26 u Rwanda rwibohoye hari byinshi byo gushimira cyane ku baturage b’i Ndego.

Ati “Ubundi uyu Murenge wasaga nkaho utazwi mu gihugu none ubu nyuma y’imyaka 26 twibohoye twabonye umuhanda uduhuza n’ibindi bice, abaturage bari bafite imbogamizi z’inyamaswa zakundaga kubonera none pariki yarazitiwe turahinga tukeza, ikindi iyo tugize amapfa leta iradutabara tugahabwa ibyo kurya.”

Ku kigo Nderabuzima babyarizaga ku matoroshi mbere

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Ndego, Murefu Patrick, yavuze ko babanje gukoresha amashanyarazi y’imirasire y’izuba akaza gupfa nyuma bagakoresha moteri nayo yabatwaraga amafaranga menshi.

Yavuze ko hari igihe bajyaga kubyaza nk’umubyeyi bakifashisha amatoroshi kubera mazutu yabaga yashize ariko ubu ngo ibintu bimeze neza kubera umuriro wabagezeho.

Yagize ati “Nk’igihe cy’imvura wasangaga imirasire idafite umuriro na mazutu wenda ntayihari ugasanga turabyariza ku matoroshi ariko ndizera ko ibyo bitazongera kubaho, mu cyumweru kimwe tumaze tubonye amashanyarazi ubu umwijima warangwaga hano nijoro ntabwo ukihaboneka, hari n’imashini nyinshi tutakoreshaga kubera kutagira amashanyarazi hari n’igikoresho kimwe twahaye ibitaro kubera tutari dufite amashanyarazi, ubu serivisi nziza tugiye kuzitanga cyane.”

Imihigo ni yose ku baturage bahawe amashanyarazi

Mutambyiwingoma Jean Marie Vianney utuye mu Kagari ka Kiyovu mu Mudugudu wa Gasabo, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kubona umuriro w’amashanyarazi kuri ubu agiye gushinga salon yogosha.

Ati “Nkanjye nzi kogosha najyaga mbikora nkoresheje mazutu none ubu ndi kurundanya udufaranga ngo ngure imashini nyinshi nshinge salon ntangire niteze imbere, umugore wanjye nawe ndashaka kumushingira akabari ku buryo uyu muriro tuwubyaza umusaruro.”

Mutambyiwingoma yavuze ko hari n’abandi baturage babana mu kibina biteguye kugura ibyuma bisya mu minsi iri imbere ngo ku buryo uyu muriro bahawe bawubyaza umusaruro ari nako baha serivisi abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Harerimana Jean Damascene, yavuze ko kuri ubu nibura ku bigo binyuranye bitanga serivisi zitandukanye ku baturage aribyo babanje kugezaho amashanyarazi ndetse n’abaturage babituriye ariko ngo gahunda izakomeza uyu muriro ugezwa no ku bandi baturage basigaye ku buryo bifuza ko abaturage bose bagerwaho n’umuriro.

Kuri ubu abaturage bafite amashanyarazi mu Karere ka Kayonza bageze kuri 63% bikaba biteganyijwe ko muri 2024 abazaba bafite amashanyarazi bazaba ari 100% nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Akarere.

Abaturage bishimiye amashanyarazi bahawe
Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Ndego Musafiri Patrick yavuze ko bajyaga babyaza ababyeyi bifashishije amatoroshi none ngo babonye umuriro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .