00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Ahahoze ibiro by’Akagari hahindutse indiri y’amabandi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 24 Kamena 2021 saa 09:27
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange barinubira ibiro by’Akagari ka Kayonza byasenyutse mu myaka itatu ishize ntibyubakwe none bikaba bisigaye byiberamo amabandi ateza umutekano muke.

Iyi nyubako iherereye mu Mujyi wa Kayonza, yasambuwe n’imvura yaguye mu mpera za 2018, kuva icyo gihe ibiro by’Akagari byimuriwe mu yindi nyubako.
Ibi byatumye hahinduka igihuku ku buryo bamwe mu rubyiruko bahanywera ibiyobyabwenge cyangwa abajura bakaba ari ho bihisha nk’uko abaturage babivuga.

Umwe yagize ati “Izi ndabyo zitajya zikatwa zituma hihisha abajura ku mugoroba; ushobora kuhanyura umuntu akakwambura isakoshi akahirukira ukamubura, hashize imyaka myinshi hasambutse ariko ubuyobozi ntabwo bwigeze bushaka gusana iyi nzu.”

Undi muturage yavuze ko muri iyi nzu hirirwa urubyiruko rwinshi bakeka ko banahanywera urumogi. Ati “Njye kumugoroba mpabona urubyiruko rwinshi rw’abasore rushobora no kuba ruhanywera ibiyobyabwenge nta wamenya, icyo twasaba ubuyobozi ni uko bavugurura iyi nzu hakongera kuba heza ibigunda bakabikuraho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude yabwiye IGIHE ko kuva aka Kagari kasamburwa n’umuyaga bahise bakimurira ahahoze hakorera Akarere ka Kayonza, avuga ko imirimo yo kubaka ibiro by’Akagari gashya izakorwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha izatangira muri Nyakanga.

Yagize ati “Kari mu two tugiye kubaka, kazubakwa bundi bushya guhera hasi, ingengo y’imari yari itaraboneka ariko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha kazubakwa.”

Uyu muyobozi yavuze ko ibijyanye no kuhasukura bagiye kuhitaho kugeza igihe imirimo yo kubaka ibiro by’Akagari gashya izatangirira mu ngengo y’imari izatangira muri Nyakanga 2021.

Imyaka ibaye itatu ahari ibiro by'Akagari hasambuwe n'imvura
Ubuyobozi bw'Akarere ka Kayonza buvuga ko buteganya kubaka iyi nzu bundi bushya mu ngengo y'imari y'umwaka utaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .