00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Aborozi batangije Mutuelle y’inka ibafasha guhangana n’ibiciro by’imiti byatumbagiye

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 19 February 2025 saa 09:44
Yasuwe :

Abaturage bo mu Murenge wa Kabarondo basanzwe boroye inka, bishyize hamwe batangiza ubufatanye mu kugura imiti y’inka bise ‘Mutuelle y’inka’ bugamije kubafasha kubona imiti n’ubundi buvuzi bw’amatungo busanzwe bukosha cyane.

Mutuelle y’inka ni uburyo bwatangijwe n’aborozi 40 bo mu Murenge wa Kabarondo mu Kagari ka Kabura, banagemura amata ku ikusanyirizo rito rya Kabura.

Buri muturage atanga ibihumbi 15 Frw buri mwaka, bakayashyira hamwe bakagura imiti irimo ivura zimwe mu ndwara zirimo gasheshe, ikibagarira, igabanya umuriro, iya vitamine, imiti y’inzoka n’indi myinshi bakunze gukenera.

Iyo umuturage arwaje inka ye ahamagara kuri koperative ubundi na bo bakabwira ushinzwe ubworozi ku Murenge akajya kureba ikibazo ya nka ifite, bagakora kuri ya miti baguze inka ikavurwa. Iyo basanze umuti ntawuhari bakora kuri ya mafaranga bakagura undi muti ubundi umuturage akishyura 1000 Frw cy’urugendo gusa atarindiriye kujya kwigurira ya miti.

Umuyobozi w’ikusanyirizo rya Kabura, Harorimana Jean Bosco, yabwiye IGIHE ko bahisemo kwishyira hamwe kuko babonaga ubuvuzi bw’inka buhenze cyane, mu gihe umuturage arwaje inka kuyivuza bikaba ingorabahizi.

Ati “Twaricaye rero nk’abanyamuryango turavuga tuti turamutse duhuje ibitekerezo tugahuza amafaranga ntabwo twajya twivuriza inka zacu. Bose babyumvise neza, tubibwira umukozi ushinzwe ubworozi ku Murenge na we arabyemeza, yanadufashije gushaka imiti ikenerwa cyane, twatangiye buri muturage atanga 6500 Frw tuza gusanga ari make ubu twashyize ku bihumbi 15 Frw kandi ibintu bimeze neza.’’

Harorimana yavuze ko kuva batangiza iyi Mutuelle y’inka byatanze agahenge mu gupfusha inka no mu gutanga amafaranga menshi bavuza inka zabo, birinda benshi kuvuza inka zabo mu buryo bwa magendu kuko ngo buri wese iyo inka ye irwaye yihutira kubimenyekanisha.

Muhawenimana Devotha avuga ko mbere yo kwinjira muri ubu buryo yahamagaragara umukozi ushinzwe ubworozi hakaba ubwo amuciye amafaranga menshi atapfa guhita abona ariko ubu bisigaye bimworohera.

Ati “Iyo inka yawe yarwaye uhamagara hano kuri koperative ukabivuga mu minota mike umukozi ushinzwe ubworozi aba akugezeho. Niba inka irwaye gasheshe cyangwa ikibagarira arayivura ukishyura cya 1000 Frw gusa. Ubu navuga ko umukamo w’inka yanjye wiyongereye.’’

Nsengiyumva Théoneste utuye mu Mudugudu wa Kabeza we yavuze ko ubu buryo bwa Mutuelle y’inka ari igisubizo kuko ngo hari ubwo warwazaga inka nta mafaranga ufite ikaba yanagupfana kubera gutinda kubona ubuvuzi.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Gatanazi Longin, yabwiye IGIHE ko ubu buryo bwa Mutuelle y’inka bwatangijwe mu Kagari ka Kabura bifuza kubukwirakwiza mu Murenge wose kuko babonye ko aho buri gukorwa bwatanze umusaruro mu buryo bugaragara, yavuze ko bazifashisha abaturage ba Kabura mu gusobanurira abandi.

Umurenge wa Kabarondo utuwe n’abaturage ibihumbi 40 batuye mu tugari tune, kuri ubu habarurwa inka zirenga 5000. Biteganyijwe ko nibura aborozi bose bazakoresha ubu buryo mu kubafasha kuvuza inka zabo.

Aborozi b'i Kayonza basigaye batanga ubwisungane mu kwivuza bw'inka
Batanze ubwisungane bagura imiti ngo bahendukirwe n'ubuvuzi bw'inka zabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .