Ibi byagaragajwe ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 29 Ukuboza 2022 ubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwaganiraga n’abikorera mu musangiro wiswe wari ugamije gushimira no kubereka amwe mu mahirwe ari muri aka Karere bakwiriye kubyaza umusaruro.
Akarere ka Kayonza ni umutima w’Intara y’Iburasirazuba kuko iyo uturutse muri Uganda ukanyura Nyagatare na Gatsibo ariko uruhukiramo, ku bantu baturutse Tanzania bo bakagera Kirehe na Ngoma nabo baruhukira muri aka Karere. Abaturutse mu Mujyi wa Kigali bo banyura Rwamagana na bo bakagera muri aka Karere.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko urwo ruhurirane rutuma aka Karere kaba kamwe mu dushakirwamo serivisi zitandukanye n’abantu b’ingeri zose ku buryo ngo ari yo mpamvu abikorera bakwiriye gukoresha neza ayo mahirwe bagashora imari mu kwakira abaturage bakagana.
Meya Nyemazi yakomeje agira ati “ Ikibazo twakwibaza abavuye iyo mihanda yose serivisi zose bakeneye barazibona? Turifuza ko mwakora ibishoboka birenze ibikorwa uyu munsi.”
Uyu muyobozi yakomeje yereka abikorera amwe mu mahirwe y’ishoramari ari muri aka Karere arimo ko ari kogbafite igice kinini cya Pariki y’Akagera , Ikiyaga cya Muhazi, Akarere kabarizwamo inzuri nyinshi ku buryo abahubaka uburyo ubwo ari bwo bwose bakoresha babyaza umusaruro umukamo uhaboneka bashyigikirwa.
Nyuma yo kubereka aya mahirwe, Meya Nyemazi yasabye abikorera kurushaho gutanga serivisi nziza nk’imwe mu nzira yo kureshya abakiriya n’abandi bashoramari kuko ngo Kayonza ifite amahirwe yo kuba yarashyizwe mu mijyi yunganira Umujyi wa Kigali.
Abikorera biyemeje gukora impinduka
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Kayonza, Asiimwe Charles, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kwerekwa amahirwe y’ishoamari ari muri aka Karere biyemeje gukora impinduka mu buryo bugaragara.
Ati “ Impinduka za mbere twiyemeje ni ugukora imishinga ihuriweho twafatanya; urugero twiyemeje gushyira imbaraga mu kubaka inyubako nini z’ubucuruzi zigezweho nko mu isantere ya Kabarondo no mu Mujyi wa Kayonza, aho hose turashaka kwishyira hamwe tukahubaka inzu nziza zahindura isura y’umujyi.”
Yakomeje avuga ko bashaka no kubaka Parikingi nini y’amakamyo mu rwego rwo gushaka uko bazajya bahaparika bahabonere serivisi zitandukanye, yanavuze ko kandi hari n’abagaragaye bashaka gushora imari mu buhinzi.
Kuri ubu Akarere ka Kayonza kashyizwe mu turere twunganira Umujyi wa Kigali, ubuyobozi bukaba butangaza ko bwifuza ko abikorera bagira uruhare mu bikorwa by’iterambere mu gihe Leta yabemereye kubakorera ibikorwaremezo birimo imihanda, amashanyarazi n’amazi ku hantu bitari.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!