Mu batawe muri yombi harimo uwari usanzwe ari umuyobozi wa REG ishami rya Kayonza wafunzwe tariki ya 19 Mata.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko bakurikiranweho icyaha cyo kunyereza intsinga z’amashanyarazi mu bihe bitandukanye.
Ati “Bakurikiranweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta aho banyerezaga itsinga z’amashanyarazi bakazihisha mu ngo z’abaturage mu duce bakoreragamo mu Karere ka Kayonza nyuma bakazazishakira isoko bakazigurisha.”
Yakomeje avuga ko mu ibazwa ry’abafashwe bemeye icyaha cy’uko babitsaga itsinga z’amashanyarazi mu ngo z’abaturage nyuma bakazazigurisha ku nyungu zabo bwite.
Abafashwe kuri ubu ngo bafungiye kuri RIB Sitasiyo ya Mukarange mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta gihanwa n’ingingo ya 10 y’itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Iyo uhamijwe icyaha uhanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze icumi n’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyerejwe.
RIB yibukije abantu bose ko itazihanganira uwo ari we wese uzafatwa yakoze icyaha nk’iki yitwaje umwuga akora akanyereza umutungo wa leta mu nyungu ze bwite. Yakanguriye abantu kubyirinda kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Dr Murangira yasabye abaturage kwirinda kugwa mu mutego wo kwiba ibintu by’ibijurano, abasaba kujya batanga amakuru ku gihe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!