Kayonza: Abaturage bubakiye amacumbi Polisi basaba ko ijya gukorera mu murenge wabo

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 7 Gashyantare 2020 saa 06:05
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza, biyujurije amacumbi n’ibiro bifite agaciro ka miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda, bakaba bavuga ko ari ibyo bubakiye Polisi kugira ngo ize gukorera muri uyu murenge babone ubufasha bwayo mu buryo buboroheye.

Aya macumbi ahwanye n’imiryango icumi, buri muryango ukaba ugizwe n’icyumba na salon, bubatse kandi ibiro byo gukoreramo, ubwiherero, ibikoni ndetse n’inzu ebyiri ntoya zo gufungiramo abanyabyaha bazajya baba bagaragaye muri uyu murenge.

Igitekerezo cyo kubaka izi nzu ngo bakigize nyuma y’uko bakundaga kwitabaza Polisi yo mu wundi murenge mu gihe babaga bayikeneye, nyuma ngo baje kubaza igisabwa kugira ngo Polisi ikorere mu murenge wabo babwirwa ko hakenewe amacumbi buri rugo rwiyemeza gutanga amafaranga 1000 bagakora n’imiganda ubundi bakayubaka.

Karengerangoma Charles utuye mu Kagari k’Umubuga, yavuze ko mu myaka ishize Polisi yigeze gukorera muri uyu murenge nyuma y’igihe gito ngo ihita igenda.

Ati “Bagikorera inaha abantu bari abajura, abanywaga urumogi abagiraga urugomo n’imiryango yakundaga guteza umutekano muke barabakangaye cyane ubona umutekano urahabonetse, bagiye rero twibajije uko bigiye kugenda twumva ko bigiye kuba ikibazo, nibwo twagize igitekerezo cyo gushaka uko Polisi yagaruka inaha tubaza ibisabwa batubwira ko habura amacumbi dushaka uko tuyubaka.”

Yakomeje avuga ko buri rugo rwose rwo muri uyu Murenge barusabye gutanga amafaranga 1000 abacuruzi n’abandi bafite ubushobozi bagatanga uko bifite, abandi bagakora umuganda wo kubaka izo nzu.

Ati “Nyuma yo kuyuzuza turifuza ko Polisi na RIB baza gukorera inaha bikagabanya ibyaha biterwa n’urugomo rw’insoresore ziba zanyoye urumogi, abacuruza Kanyanga n’abandi bubatse bakunda kugirana urugomo, ikindi turifuza ko bafasha abanyerondo bacu ku buryo umutekano ugenda neza inaha.”

Hakuzamungu Theogene we avuga ko Polisi niza gukorera muri uyu Murenge bizagabanya ingendo bakoraga bayigana mu wundi Murenge.

Ati “Nk’umuntu yagiraga ikibazo kugira ngo agishyikirize Polisi bigasaba ko ujya mu wundi Murenge wa Nyamirama, ariko Polisi nitwegera bizatworohera.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruramira Gatanazi Rongin yabwiye IGIHE ko kubaka izi nyubako za Polisi bitatwaye amafaranga menshi ugereranyije n’ayo zari gutwara ngo bitewe n’uruhare rw’abaturage mu kuzubaka.

Yagize ati “Inyubako ntabwo yaduhenze cyane kuko hajemo uruhare rw’abaturage mu kuza gukora umuganda, yadutwaye miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda. Turashimira abaturage ko igikorwa bacyumvishe bakakigira icyabo, ubu nyuma yo kuzubaka ubuyobozi bwa Polisi bwarazisuye bwatwijeje ko bagiye kudushakira abapolisi baza muri uyu Murenge.”

Gatanazi yanavuze ko bitajyaga biborohera cyane cyane mu ijoro iyo bifuzaga nk’abapolisi ngo kuko kugira ngo bave mu wundi Murenge byagoranaga cyane, agasanga Polisi nibegera bizababera byiza mu gukumira ibyaha bimwe na bimwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Twizeyimana Hamdun yabwiye IGIHE ko amacumbi abaturage bubakiye Polisi ubuyobozi bwayasuye ngo batangiye gushaka abapolisi bazajya kuhakorera.

Ati “Ubuyobozi bwa Polisi bwarahasuye ubu harimo gushakishwa abapolisi bajya gukorerayo mu gihe batarajyayo baraba biyambaza sitasiyo yo mu Murenge wa Nyamirama.”

Muri uyu Murenge hakunda kugaragaramo ibyaha birimo urugomo, amakimbirane yo mu miryango n’ibindi byaha, ibi bikaba biri mu byo abaturage bifuza ko haza Polisi bagafatanya kubikumira.

Iyi nzu yubatswe n'abaturage ba Ruramira kugira ngo bahabwe polisi
Iyi nzu yatwaye miliyoni enye z'amafaranga y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .