Kayonza: Abaturage basaga 1400 bahawe ibiribwa bingana na toni icumi hirindwa COVID-19

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 11 Mata 2020 saa 06:48
Yasuwe :
0 0

Mu karere ka Kayonza abaturage 1438 baturuka mu miryango 407 yagizweho ingaruka n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus, bahawe ibiribwa bingana na toni icumi birimo umuceri, kawunga, ibishyimbo, sosoma n’amavuta yo guteka.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Mata 2020 kibera mu mirenge itatu ariyo Rwinkwavu, Nyamirama na Kabarondo. Ibiribwa bikaba byatanzwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bufatanyije na Partners in Health.

Ibiribwa batanze birimo toni 2.5 z’umuceri, toni 2.5 za Kawunga, toni imwe n’ibiro 400 by’ibishyimbo, toni imwe na litiro 100, toni imwe irengaho gato y’ifu ya sosoma ndetse na toni imwe na litiro 167 z’amavuta.

Akanyamuneza kari kose ku bahawe ibiribwa

Bamwe mu baturage bahawe inkunga y’ibiribwa babwiye IGIHE ko byabashimishije cyane ngo kuko benshi amafaranga bari barizigamye yari amaze gushira abandi bibaza uko bagiye kubaho.

Umulisa Denyse wari usanzwe ucuruza imyenda ufite abana babiri yagize ati “Njye ndakodesha, nta murima mfite ngo ndahinga, naryaga ari uko nacuruje imyenda, bagishyiraho amabwiriza yo kudasohoka udufaranga nari narizigamye nari naratuguze ibyo kurya nshyira mu nzu ariko ubu byari bimaze gushira ndi kwibaza aho nzajya nkura ibyo kurya none leta irangobotse, ndashimira ubuyobozi bwacu bwadutekerejeho.”

Nsabimana Noel usanzwe acuruza inkweto we yagize ati “Nabyakiriye neza cyane kuko mfite umugore n’abana babiri, muri iyi minsi byari byaranze twari dusigaye twitabaza abavandimwe kugira ngo tubone ibyo kurya kuko ayo twari twarizigamiye yari yarashize, leta turayishimira cyane kuko yatwibutse kandi bari kuduha n’ibiryo byinshi byatumaza iminsi Imana ibahe umugisha.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude yashimiye Partners in Health ku bufasha yabahaye mu gufasha imiryango yari itunzwe n’akazi kabaye gahagaze muri ibi bihe, anemeza ko abaturage bose bari batunzwe n’akazi kahagaritswe muri iki gihe abenshi babonye ibiribwa bibafasha muri ibi bihe.

Yakomeje agira ati “Mu mirenge ya Kabarondo na Mukarange niho usanga imiryango myinshi irimo abamotari abafundi n’abandi bakora imirimo itandukanye itari gukorwa ubungubu. Uyu munsi twafatanyije n’umufatanyabikorwa Partners in Health nawe waduhaye ibiribwa bitandukanye kugira ngo bifashe abaturage batari bafite ibyo kurya muri ibi bihe turamushimiye cyane.”

Yasabye abaturage gukomeza guhama mu rugo mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe kugira ngo hirindwe ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus, ngo udafite ibyo kurya ajye yegera abayobozi b’inzego z’ibanze bamufashe kubibona ariko atarenze ku mabwiriza yashyizweho.

Kuri ubu mu Karere ka Kayonza hamaze kubarurwa imiryango 1734 irimo abaturage 6300 ikeneye ibyo kurya nyuma yuko abaturage basabwe guhama mu ngo zabo bimwe mu bikorwa bakoraga bigafungwa, ubuyobozi bwemeza ko myinshi muri iyi miryango imaze gufashwa.

Buri muryango w’abantu batanu nibura wahawe ibiro icumi by’umuceri, ibiro icumi bya kawunga, ibiro bitanu by’ifu ya sosoma, ibishyimbo ibiro birindwi n’isukari ibiro bitanu.

Ibiribwa byatanzwe birimo umuceri, Kawunga, isukari, ifu ya sosoma n'amavuta
Ibiribwa byatanzwe na Partners in Health ni hafi toni icumi
Umuyobozi wa Partners in Health Shyaka Edouard yasabye abaturage guhama mu rugo bakubahiriza amabwiriza yashyizweho
Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye bakomeje kubaha imfashanyo yo gufasha imiryango idafite imikorere muri iki gihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .