00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Abaturage babangamiwe n’insoresore zirara mu mashyamba yabo zishakamo amabuye y’agaciro

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 6 November 2024 saa 11:28
Yasuwe :

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Rukara babangamiwe n’insoresore zizwi nk’Imparata zisigaye zirirwa mu mirima yabo n’amashyamba zibitera hejuru zishakishamo amabuye y’agaciro, bagasaba ubuyobozi kugira icyo bukora mu kurengera amashyamba yabo no mu kurengera ibidukikije.

Ni ikibazo gifitwe n’abaturage bo mu Kagari ka Rwimishinya mu Murenge wa Rukara ahari ibikorwa byinshi by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bitemewe. Muri aka gace imisozi myinshi usanga irimo ibinogo byagiye bicukurwa n’insoresore zishakishamo amabuye y’agaciro.

Bugingo Saidi utuye mu Kagari ka Rwimishinya ufite ishyamba rya hegitari umunani, yavuze ko agiye kumara imyaka itanu ubutaka bwe atabukoreramo nyamara abusorera buri mwaka, nyuma y’aho ubu butaka bwibasiwe n’iryo tsinda ry’Imparata, ishyamba ryari ririho rigacika.

Ati "Hano hari ishyamba rya hegitari umunani ariko ubu hasigaye nka hegitari imwe ahandi hose bahateye hejuru barandura ibiti byose bashakamo amabuye y’agaciro. Ubu uretse gutabarwa na Leta nta kindi nasaba kuko n’iyo nshatse kujyayo bambwira ko nibamfatirayo bazanyica. Kandi buriya butaka buri mwaka ndabusorera, nigeze no gushaka kuhacukura amabuye ngeze aho ndabireka kubera bariya bantu bahacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.”

Muteteri Chantal we yavuze ko izi mparata zatangiriye mu mirima yabo ziyicukura umunsi ku munsi zishakamo amabuye y’agaciro imyaka yari irimo zikayirandura. Yavuze ko kuri ubu ikibabangamiye cyane ari uko basigaye bajya gucukura bagaca ibitoki mu mirima yabo ku buryo nta muturage ugisarura.

Ati “Uretse kwangiza amashyamba hano, iyo barimo gukorera hano hafi ibitoki mu mirima baraca, imyumbati na yo ntabwo bayisiga kugira ngo babone ibyo barya, urumva rero baracyaduteza igihombo.”

Bizimana Innocent utuye mu Mudugudu w’Akabare I mu Kagari ka Rwimishinya yavuze ko imparata ziri muri aka gace bakeka ko hari na ruswa ziha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kuko ngo iyo hari abapolisi cyangwa RIB bagiye kubafata birangira nta n’umwe babonyeyo kuko bafite abayobozi babaha amakuru umunsi ku munsi.

Umuyobozi w’Akarere ka kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko hari amatsinda y’abiyita imparata usanga bashobora kujya gushakisha amabuye y’agaciro mu birombe bitagikoreshwa, yavuze ko uretse no kuba babikora mu buryo butemewe hari n’aho bagiye bagira impanuka zigahitana ubuzima bw’abantu.

Yakomeje agira ati “Ubutumwa dutanga ni uko dukangurira abaturage bashobora kujya mu bikorwa nk’ibyo ng’ibyo ko bishyira ubuzima bwabo mu kaga, hari aho ibirombe bibaridukira. Turabakangurira kubyirinda tunababwira ko iyo tubafashe bari muri ibi bikorwa by’ubucukuzi butemewe tubibahanira.”

Meya Nyemazi yavuze ko kuri ubu bari gusiba ibyobo byahoze bicukurwamo amabuye y’agaciro aho nko mu Murenge wa Rwinkwavu basibye ibyobo 14, ibindi bitatu muri Murundi n’ahandi hatandukanye nka Rukara. Yavuze ko banakangurira abacukura amabuye y’agaciro mu bice byemewe gushyiraho uburinzi buhamye bwatuma ababikora mu buryo bwa magendu batahamenera.

Kuri ubu abari amashyamba muri Rwimishinya usanga haribasiwe n’abahacukura amabuye y’agaciro
Bugingo Saidi avuga ko amaze imyaka itanu ubutaka bwe bwaribasiwe n’abitwa Imparata bashakamo amabuye y’agaciro
Muteteri Chantal avuga ko imirima yegereye ahacukurwa amabuye "n’Imparata" isarurwa nabo
Bizimana Innocent yasabye Leta kubafasha ikabakiza Imparata

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .