00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Abasuhukaga basigaye bahinga bakeza

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 5 June 2024 saa 11:48
Yasuwe :

Abaturage bo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Ndego, agace kakunze kuvamo abaturage benshi basuhukaga kubera amapfa barishimira ko ibikorwa byo kuhira byatumye beza, biteza imbere mu buryo bugaragara.

Mu 2016 na 2017 nibwo abatuye muri uyu Murenge bakunze gusuhuka kubera amapfa. Mu 2018 Leta yatangijeyo umushinga wa KIIWP uzamara imyaka icumi ukagera nibura ku baturage ibihumbi 40 ubafasha mu kuzamura ubuhinzi n’ubworozi ndetse ukanabahuza n’amasoko.

Kuri ubu bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Ndego bibumbiye muri koperative Tera imbere muhinzi Ndego Byimana ibarizwamo abahinzi 35 bahinga imyumbati, ibishyimbo, ibigori n’imboga. Barishimira iterambere bamaze kugeraho.

Nyandwi Pascal utuye mu Kagari ka Byimana mu Murenge wa Ndego, yavuze ko batari batangira kuhira bahingaga bakarumbya kubera izuba ryinshi, ubwo batangiraga kuhira ngo nibwo iterambere ryatangiye kubageraho.

Ati “Ubu umusaruro wariyongereye, ahantu kuri hegitari imwe twezagamo ibiro 500 none ubu turakuramo toni eshanu kubera ko tuba twuhiye. Ikindi ubumenyi bwariyongereye mu guhinga, mbere twumvaga ko ifumbire ari imvura ariko ubu dutegura umurima kare tukaba dufite ifumbire y’imborera n’imvaruganda ku buryo n’iyo imvura igiye twuhira ntibigire ikibazo.”

Nyandwi avuga ko kuri ubu iwe mu rugo ibyo kurya yihagije ndetse asigaye anasagurira amasoko. Yavuze ko kandi afite inka n’ihene byose yagiye akura mu buhinzi bitandukanye na mbere ubwo bagaburirwaga na Leta kubera amapfa.

Nyirarukundo Gloriose we avuga ko basigaye bazi guhinga imboga aho byabafashije kuva mu mirire mibi n’igwingira byagaragaraga mu bana babo. Yavuze ko kuri ubu mu Kagari kose nta mwana ugaragara mu mirire mibi uhari mu gihe mbere bari benshi.

Umuyobozi w’umushinga KIIWP, Uwitonze Théogène, avuga ko mu cyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga bakoze inyigo kuri hegitari 2250 zigomba kujyaho ibikorwaremezo byo kuhira imyaka. Yavuze ko kuri ubu bari mu myiteguro yo gutangira kubyubaka mu minsi mike.

Ati “Tuzuhira imyaka irwanya inzara harimo ibigori, ibishyimbo ariko hakabamo n’imyaka yindi igomba kuzana amafaranga nk’imboga n’imbuto, tuzuhira umuceri mu gihe ku mabanga y’imisozi tuzahahinga imyaka yihanganira izuba harimo imyumbati ubu banatangiye guhinga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yabwiye IGIHE ko uyu mushinga wa KIIWP bishimira ko waje ari umwihariko w’aka Karere ari nayo mpamvu wabashije gufasha abaturage benshi bari batuye mu bice byahozemo amapfa.

Yakomeje agira ati “Ubu ikibazo cy’amapfa cyaciwe intege n’uyu mushinga. Navuga nka hegitari 1300 zihinzweho imbuto, ubwo butaka bw’abaturage bwarahujwe bahabwa uburyo bwo kuhira bibafasha mu guhinga bavanga ibiti by’imbuto n’indi myaka yera vuba. Koperative zacu zahawe ubumenyi bwo guhinga kijyambere bahabwa ifumbire n’imbuto byiza.”

Meya Nyemazi yavuze ko kuri ubu bishimira ko muri KIIWP2 hagiye gutunganywa hegitari zirenga 2000 z’abaturage barenga 3500, bakanishimira ko muri miliyoni 85 z’Amadolari uyu mushinga uzakoresha nibura miliyoni 20 z’Amadolari mu guteza imbere urubyiruko.

KIIWP2 ni umushinga wa Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi,IFAD binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Kuri ubu akanyamuneza ni kose ku bahinzi b’i Kayonza nyuma y’aho basigaye beza imboga
Mu bihingwa bibandaho harimo imboga mu kwimakaza imirire myiza
Abahinzi b’i Kayonza basuhukaga basigaye bahinga bakeza
Imyumbati bayihinga kuri hegitari zirenga 2,5
Aka gace karangwaga n'amapfa gasigaye gatoshye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .