00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Abari barasuhutse kubera inzara batangiye gutahuka

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 10 June 2022 saa 11:57
Yasuwe :

Abaturage bo mu Karere ka Kayonza bari barasuhutse kubera amapfa yateye mu myaka ishize batangiye gusubira mu butaka bwabo nyuma y’umushinga wo kuhira wa miliyari 80 Frw Leta yahajyanye.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Kamena 2022, nibwo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangije igice cya kabiri cy’umushinga KIIWP(Kayonza Irrigation and Intergrated Watershed Management Project) ugamije guteza imbere bimwe mu bice byo mu Karere ka Kayonza byakundaga kugira izuba ryinshi rigatera amapfa abaturage bagahitamo gusuhuka.

Ni umushinga wa miliyari 80 z’amafaranga y’u Rwanda uri gukorerwa mu mirenge icyenda ari yo Gahini, Kabare, Kabarondo, Murama, Murundi, Mwiri, Ndego, Ruramira na Rwinkwavu.

Muri iyi mirenge abaturage bazahabwamo imirimo irimo gukora amaterasi, ibikorwa byo gufasha mu kuhira, gutegura ibiti by’imbuto bizajya bihabwa abaturage, mu gihe cyo kubitera bazahabwa akazi mu gucukura imyobo n’ibindi bitandukanye hagamijwe kurwanya amapfa.

Mu 2016 nibwo mu Ntara y’Iburasirazuba havuye izuba ryinshi bituma ingo hafi 47.000 zitabasha kwihaza mu biribwa abaturage bari bazituye barasuhuka kubera amapfa. Basuhukiye muri Uganda abandi bajya mu turere twa Nyagatare n’ahandi hatandukanye.

Tuyizere Etienne utuye mu Mudugudu wa Rebero mu Kagari ka Byimana yavuze ko mu 2016 ubwo amapfa yateraga ari mu basuhukiye mu Karere ka Nyagatare, nyuma yo kumenya ibyiza Leta igiye gukorera mu Murenge wa Ndego ari naho afite inzu n’amasambu yahisemo gutaha.

Ati “Twe twagarutse nyuma yo kumva ko Leta igiye gutangira kutwuhirira imyaka, maze umwaka umwe ngarutse, narebeye ku kuntu Kagitumba buhira ndetse na Nasho mbona ukuntu abantu bateye imbere mpitamo kugaruka iwacu kugira ngo nanjye nkoreshe aya mahirwe ntere imbere.”

Nzamwitakuze Marie Solange utuye mu Mudugudu wa Ramiro mu Kagari ka Kiyovu avuga ko izuba rya 2016 ryatumye bamwe mu baturage basuhuka bajya gutura Nyagatare, abandi basubira Tanzania kubera amapfa, yavuze ko kuri ubu abenshi nyuma yo kumva ko bagiye gutangira kubuhirira imyaka bagarutse barongera baratura.

Ati “Ubu rya zuba ryajyaga rituma duhingira ubusa tugiye kuriruhuka, duhinge tweze dutere imbere, nka njye nzahinga neze nanasagurire isoko.”

Kabano Jean Claude usanzwe ari umujyanama w’ubuhinzi mu Kagari k’Isangano we yavuze ko kubuhirira imirima bizatuma Ndego itekana, abaturage bose batuze bakore biteze imbere ngo kuko abakunze kuhahunga babiterwaga n’izuba.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Gérardine Mukeshimana, yavuze ko uyu mushinga ugamije iterambere rya Kayonza mu bice byakundaga kwibasirwa n’izuba ryinshi.

Yavuze ko mu gice cya mbere hibanzwe ku kurwanya isuri aho hakozwe amaterasi arenga 2000, bafasha abaturage kubona ibiti by’imbuto, amafumbire n’ibindi byinshi hagamijwe kubaka ubudahangarwa mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Mu cyiciro cya kabiri ho rero yavuze ko bagiye kuhira imirima y’abaturage. Ati “Ni umushinga rero w’iterambere rya Kayonza urebye urimo ibintu byinshi birimo ibijyanye no kuhira imyaka, gutera ibiti bivangwa n’imyaka, ibijyanye n’inyongeramusaruro, kwigisha abahinzi guhinga neza ndetse no korora neza, ibijyanye n’amazi y’amatungo ndetse n’amazi y’abantu.”

Dr Mukeshimana yavuze ko urebye ibibazo Kayonza yakundaga guhura nabyo by’izuba uyu mushinga Leta yiyemeje kuwuhashira hakajyamo amafaranga ahagije kugira ngo abaturage babashe guhangana n’ibibazo bakundaga guhura nabyo.

Yasabye abaturage ba Kayonza gukoresha neza amahirwe babonye bagahinga neza, bakeza kugira ngo ibituruka kuri uyu mushinga bigirire umumaro n’abandi

Mu cyiciro cya mbere cy’uyu mushinga abaturage baterewe ibiti by’imbuto ibihumbi 440 mu mirenge ya Muram, Kabarondo n’umurenge wa Remera wo mu Karere ka Ngoma, hubatswe amariba y’inka mu gihe hegitari 1300 zakozweho amaterasi y’indinganire.

Abaturage beretswe ko uyu mushinga uzabagirira akamaro bigendanye no kurwanya amapfa yigeze gutera muri Kayonza mu 2016
Abayobozi batandukanye bitabiriye itangizwa ry'igice cya kabiri cy'uyu mushinga
Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yavuze ko mu gice cya mbere cy'uyu mushinga abaturage babonye ibyiza byawo
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Gérardine Mukeshimana, yavuze ko uyu mushinga ugamije iterambere rya Kayonza mu bice byakundaga kwibasirwa n’izuba ryinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .