Ku ikubitiro, abagera ku 5351 bamaze guhuzwa n’ayo mahirwe mu gihe abasigaye nabo ngo bari gushakirwa uko bafashwa hagamijwe kubafasha kwikura mu bukene.
Ibi ni bimwe mu byatangarijwe mu nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza n’abafatanyabikorwa bako mu Iterambere bibumbiye muri JADF. Iyi nama ikaba yabaye ku wa Gatanu tariki ya 26 Nyakanga 2024.
Muri iyi nama ubuyobozi bw’Akarere bwagaragaje ko hari abaturage bakeneye gufashwa kugira ngo bave mu cyiciro cyo hasi.
Muri aba baturage abagera 5351 bamaze guhuzwa n’amahirwe, kuko muri uyu mwaka hagaragajwe ko muri porogaramu ya girinka hazatangwa inka 468 hubakwe inzu 105, hasanwe inzu 62 ndetse hanubakwe ubwiherero 71 hagamijwe gufasha iyi miryango ikennye.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yavuze ko aba baturage 6000 batangiye kubahuza n’amahirwe ahari yaba mu buhinzi n’ubworozi, batangiye kandi guhabwa akazi muri gahunda ya VUP kuburyo bizeye ko bazahabwa ubufasha bushoboka kugira ngo bave mu bukene.
Ati “ Hari amahirwe mu bucuruzi, hari amahirwe ku rubyiruko rujya mu ma koperative nayo akaba yakora ibikorwa biyateza imbere. Iyo rero twamaze kubona ayo matsinda atandukanye dushyiraho uburyo abaturage babasha gukoresha neza ayo mahirwe, iyo duhamagaye abafatanyabikorwa nk’uku hari ibikorwa nabo baba barateguye nko gutanga inka, hari andi matungo magufi nk’ihene, intama, inkoko n’ibindi tuba tugira ngo rero dufatanye mu gukura abaturage mu bukene.”
Meya Nyemazi yavuze ko kuri ubu batifuza ko abafatanyabikorwa bakora bonyine ahubwo bafatanya n’akarere mu bikorwa byo kubakira abaturage bakennye no kubahuza n’amahirwe menshi atuma bikura mu bukene mu buryo bugaragara.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Karere ka Kayonza, Gahigana Sam, yavuze ko kuri ubu bishimira ko Amadini n’Amatorero asigaye yaravuye mu kwigisha ijambo ry’Imana gusa ahubwo bakinjira muri gahunda zo guteza imbere umuturage kuburyo hari impinduka z’iterambere zimugaragaraho.
Yavuze ko kuri ubu nk’abafatanyabikorwa batangiye gufatanya n’izindi nzego kuva ku Murenge aho bareba ibibazo bihari bagafatanya kubishakira ibisubizo hamwe na JADF.
Yatanze urugero rw’aho bamwe mu bafatanyabikorwa bubakira inzu abatishoboye abandi bakabaha inka n’andi matungo magufi hagamijwe kubafasha kwikura mu bukene.
Muri iyi nama hanagarutswe kuri gahunda yo gutegurira hamwe iteganyabikorwa hagati y’Akarere ka Kayonza n’abafatanyabikorwa haba mu kurwanya ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, kurandura imirire mibi n’igwingira mu bana n’ibindi byinshi bitandukanye.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!