Kayonza: Abantu bataramenyekana batemye insina 150 z’umuturage

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 25 Kanama 2020 saa 04:39
Yasuwe :
0 0

Abantu bataramenyekana bo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Kabare, biraye mu rutoki rw’umuturage yari amaze amezi make ateye batemamo insina 150.

Ni igikorwa cyabaye mu ijoro ryakeye mu Mudugudu wa Mahumbezi mu Kagari ka Cyarubare, mu Murenge wa Kabare, mu Karere ka Kayonza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Semugisha Mberwa yabwiye IGIHE ko insina basanze zatemewe hasi ari 150 kuri ubu ngo baracyashakisha ababigizemo uruhare ngo babiryozwe.

Yagize ati “Byabaye mu ijoro ry’ejo ntabwo umuntu wazitemye aramenyekana, ni insina 150 batemye zari insina yari agitera zitangiye gufata neza, ntabwo turamenya uwazitemye, uwo twari twafashe bari bagiranye amakimbirane twamugejeje kuri RIB baramurekura batubwira ko bazakora iperereza ari hanze.”

Gitifu Semugisha yavuze ko uwo muturage byari byaramutwaye amafaranga menshi yo kuzitera harimo ayo kuzicukurira, kuzigura ndetse n’ifumbire yari yashyizemo, avuga ko bagiye gukora ibishoboka byose bakagira icyo bamufasha yaba mu kubona abazitemye ndetse no mu bundi buryo nk’umuturage wahuye n’ikibazo.

Ati “Turashaka kugira icyo tumufasha kugira ngo n’abandi baturage barebereho ko iyo mugenzi wabo agize ikibazo abantu bagomba kumuba hafi bakanamufasha bakamufata mu mugongo ku buryo adacika intege zo kongera guhinga.”

Muri aka Kagari ka Cyarubare si ubwa mbere habaye ibibazo nk’ibi byo gutema insina z’umuturage, umwaka ushize nabwo umuyobozi w’Umudugudu yagiranye amakimbirane n’umuturage amutemera insina 180.

Insina 150 zatemwe n'abataramenyekana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .