Aba baturage ni abo mu midugudu ya Rugeyo na Gisunzu iherereye mu Kagari ka Kageyo mu Murenge wa Mwili mu Karere ka Kayonza.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize aribwo inka y’umuturage yipfushije, umukozi w’umurenge ushinzwe ubworozi ngo yarahageze afatanya n’abaturage kuyitaba ababuza kuyirya ngo kuko yabatera ikibazo.
Akiva aho ngo abaturage bahise bayitaburura inyama zayo barazoza batangira kuzicuruza ndetse zigurwa na benshi bo mu midugudu ibiri itandukanye.
Abaziriye ngo ntibahise bagira ibibazo ako kanya ahubwo ngo kuva ku wa Mbere nibwo batangiye kurwara mu nda bamwe banacibwamo mu buryo bukomeye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwili, Nsoro Bright, yabwiye IGIHE ko kuri ubu abaturage bagera kuri 42 aribo bamaze kujyanwa kwa muganga nyuma yo kugira ibibazo batewe n’izo nyama.
Ati “Abagiye kwa muganga ni 42, abagera kuri 20 bavuwe barataha abandi 22 bo barakitabwaho n’abaganga bo ku Kigo Nderabuzima cya Kageyo.”
Yasabye abaturage gukomeza kwirinda kurya inyama zitapimwe kandi bakubahiriza inama bagirwa n’abashinzwe ubworozi ngo kuko aribo baba bazi impamvu bababujije kuzirya.
Ati “Ntawe uba uzi inka ngo yishwe n’iki, hari ubwo inka irwara ugasanga imaze igihe ivurwa iterwa imiti, ya miti myinshi yatewe ugasanga niyo iyigizeho ingaruka ku buryo uriye za nyama zishobora kuguhumanya. Ibi rero nibyo bituma tubwira abaturage bacu kugura inyama mu maguriro yemewe aho kuzigura mu bantu babaze cyangwa bazigurisha mu buryo butazwi.”
Kuri ubu abaturage bose bariye ku nka yipfushije bimwe mu bimenyetso bari kugaragaza ni ukurwara mu nda, kuruka, guhitwa n’ibindi bagiye bahuriraho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!