Ni mu rubanza rwaburanishijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma ku wa 27 Werurwe 2025, ruburanishirizwa mu ruhame mu Mudugudu wa Gacaca mu Kagari ka Mbarara mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza.
Muri Mata 2024 mu Mudugudu wa Gacaca mu Kagari ka Mbarara mu Murenge wa Rwinkwavu mu isambu ya Rwabagabo Leonidas, habonetse imibiri 15 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abagera kuri batanu bahise batabwa muri yombi barimo abana bane ba nyir’iyo sambu n’undi umwe ukekwaho kwanga gutanga amakuru kuko amakuru yatanzwe na mushiki we avuga ko yari yaramubwiye ko aho hantu hari imibiri.
Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwatangiye kubaburanishiriza mu baturage mu murima wabonetsemo iyo mibiri kuri ubu yamaze gushyingurwa mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Mukarange.
Ubushinjacyaha bwagaragaje uburyo aba baturage uko ari batanu buri wese yari azi amakuru y’uko muri iyi sambu hari imibiri ndetse bunagaragaza ibimenyetso byatanzwe n’abatangabuhamya benshi barimo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge.
Bwagaragaje ko bane mu baregwa bahingaga muri iyo sambu kuko yari iy’ababyeyi babo, bwagaragaje ko mu bihe bitandukanye hari abaturage bagiye bagaragaza ko aho hantu hari imibiri ariko ntibikurikiranwe.
Bwasabiye aba bakekwa gufungwa imyaka irindwi n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw.
Bamwe mu bakekwaho iki cyaha ubwo bahabwaga umwanya wo kwiregura, bagaragaje ko mu isambu yabo nta mibiri yigeze ihagaragara, KO n’igihe hakorwaga umuganda bavuze ko nta mibiri bigeze bahabona. Bagasaba urukiko gushishoza rukazabagira abere.
Umwe muri bo yavuze ko amakimbirane yagiranye na mushiki we bapfa isambu ari yo yatumye amubeshyera ko yari azi aya makuru ntayatange.
Abunganira abaregwa bavuze ko abo bunganira barengana kuko nta makuru bari bafite ku mibiri yari iri mu isambu y’ababyeyi babo.
Bavuze ko nta bimenyetso bigaragaza by’uko iyo mibiri yakuwe muri iyo sambu, basaba ko abo bunganira bagirwa abere kandi bakanabarekura bagataha.
Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwavuze ko imyanzuro y’uru rubanza izasomwa tariki ya 24 Mata 2025 saa Cyenda, mu ruhame aho rwaburanishirijwe mu isambu yakuwemo iyo mibiri 15 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!