Kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Nzeri 2024 nibwo Abakandida Senateri biyamamarije mu Karere ka kayonza aho biyamamarije imbere y’inteko itora igizwe n’abantu 53 bo muri aka Karere.
Abakandida Senateri bari kwiyamamariza mu Ntara y’Iburasirazuba barimo Bideri John Bonds, Nambaje Aphrodise, Urujeni Angeline, Nsengiyumva Fulgence ndetse na Dr Alvera Mukabaramba. Uko ari batanu hazatorwamo batatu bazinjira mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena bahagarariye Intara y’Iburasirazuba.
Buri mukandida Senateri yahawe iminota cumi n’itanu avuga imigabo n’imigambi bye n’ibyo yifuza kubafasha nibaramuka bamugiriye icyizere. Kandida Senateri Bideri John Bonds niwe wahawe umwanya bwa mbere asobanurira inteko itora ko yari asanzwe ari Umusenateri kandi ko baramutse bongeye bakamugirira icyizere yiteguye gukomeza gufatanya n’abandi mu kubaka igihugu.
Kandida Senateri Nambaje Aphrodise niwe wabaye uwa kabiri, yasobanuye ko yabaye umwarimu, aba umunyamakuru imyaka itandatu, aba Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma imyaka icyenda. Yavuze ko baramutse bamugiriye icyizere yiteguye gufatanya n’abandi gushyiraho amategeko meza.
Kandida Senateri Urujeni Angeline yahawe umwanya nawe asobanura ko yabaye umubyaza mu bitaro bya Gahini igihe kinini, yavuze ko kandi kuri ubu yanabaye umwarimu mu ishuri ry’ubuganga riri muri aka Karere. Yasabye buri wese kumugirira icyizere kugira ngo afatanye n’abandi mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena.
Kandida Senateri Nsengimana Fulgence niwe wakurikiyeho asobanura ko yabaye Perefe wa Perefegitura ya Gitarama.
Yavuze ko yakoze imirimo itandukanye irimo kuba umukozi wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ashinzwe ubuhinzi hirya no hino cyane cyane mu bihingwa birimo umuceri n’ibigori.
Yavuze ko yabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, akaba yari asanzwe ari Umusenateri.
Kandida Senateri Dr Alvera Mukabaramba niwe wasoje, yavuze ko yabaye mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena ya mbere yagiyeho mu 2003, aza kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu gihe cy’imyaka umunani. Yavuze ko kuri ubu amaze imyaka 25 ari mu nzego za Politike ubwo bunararibonye akaba aribwo yifuza gukoresha muri Sena.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Ntara y’Iburasirazuba, Kayiranga Frank, yavuze ko muri iyi Ntara nubwo bafite Abakandida Senateri batanu hazavamo batatu gusa.
Yavuze ko mu turere dutandatu bamaze kujyamo igikorwa cyo kwiyamamaza kiri kugenda neza byerekana ko n’igikorwa cy’amatora kizagenda neza.
Ati “Turabasaba kuzinduka bakahagerera ku gihe bakaza bitwaje Indangamuntu site z’itora ni ku biro bya buri Karere. Tuzanatora Abasenateri bahagarariye amashuri makuru na za Kaminuza, turabasaba rero ko bazaza kare tugatora kare kugira ngo twese tubigiremo uruhare.”
Inteko itora mu Ntara y’Iburasirazuba igizwe n’abantu 394 barimo abagize Inama Njyanama z’imirenge n’abagize Inama Njyanama z’uturere karere twose. Biteganyijwe ko amatora azaba tariki ya 17 Nzeri 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!