00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Abagore beretswe uko bakemura amakimbirane yo mu miryango bidasabye ko basenya

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 10 Ugushyingo 2022 saa 08:22
Yasuwe :

Abagore bo mu Karere ka Kayonza bagaragarijwe uburyo bakwifashisha mu gukemura amakimbirane akunze kugaragara mu ngabo zabo bitabaye ngombwa ko basenya cyangwa ngo barwane n’abagabo babo.

Ibi babyeretswe kuri uyu wa Kane mu mahugurwa y’umunsi umwe yatanzwe na Rwanda Women’s Network ajyanye no kumenya uburenganzira bw’umugore n’uburyo yabukoresha neza mu kubaka umuryango Nyarwanda.

Ni amahugurwa yitabiriwe n’abagore bahagarariye abandi ndetse n’abari mu nzego z’ubuyobozi.

Hashize iminsi hirya no hino mu gihugu hari abagabo bavuga ko abagore babo babasuzugura bitwaje uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango, aho bamwe bavuga ko abagore babo babukoresha nabi bakabasuzugura rimwe na rimwe bikavamo gusenya, gucana inyuma n’ibindi bibi byinshi bisenya umuryango.

Abagore beretswe uburenganzira bwabo basabwa kuganira ku kibazo kiba cyavutse icyo aricyo cyose bakagishakira umuti binyuze mu nzira y’amahoro hagati y’abashakanye, basabwe kandi kujya bagana abandi bakabafasha gukemura amakimbirane aho gusenya.

Rugundana Augustin usanzwe uhugura ku bijyanye no guhosha amakimbirane mu miryango muri Haguruka yagize ati “ Buri uko abantu batumvikanye ku kintu ntabwo bivuze ko basenya cyangwa ngo birukire mu nkiko ahubwo hari umuco Nyarwanda wo gufashwa n’abandi mu gusohoka mu makimbirane.”

Yatanze uburyo abantu bakemuramo amakimbirane burimo kuyaganiraho mwembi mukagira aho muhurira, hari kandi kugana ibyiciro bitandukanye bifasha abashakanye mu gukemura amakimbirane harimo Abunzi, amadini n’amatorero, inshuti z’umuryango n’abandi benshi batandukanye.

Nyiramajyambere Béatrice utuye mu Murenge wa Nyamirama, yavuze ko hakiri abagore batari bamenya neza amategeko abarenganya, ukanasanga hari abayamenye ariko bayakoresha nabi, ibi ngo nibyo biri mu bitera amakimbirane mu miryango.

Yakomeje avuga ko bamaze kumenya ubwoko icumi bw’amakimbirane, aho ngo bagiye kuyigisha abandi bagore banabigishe uko bayarwanya ku buryo imiryango myinshi yarangwagamo amakimbirane bayihindura.

Uwimbabazi Florence waturutse mu Murenge wa Ndego we yagize ati “ Tugiye kugenda dutege amatwi bagenzi bacu, dukore ubuhuza kuko twbonye ko bishoboka cyane kuburyo amakimbirane tuyarwanya aho agaragara hose.”

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Kayonza, Tunga Catherine, yavuze ko bafite ingo zimwe na zimwe zirangwamo amakimbirane ariko akenshi ngo bituruka ku bumvise nabi uburinganire n’ubwuzuzanye.

Yavuze ko kuri ubu batangiye kwifashisha ‘Imbuga z’abagore’ uburyo buri mu mirenge itandatu bugamije gukemura ibibazo by’imiryango.

Umuyobozi wa Rwanda Women’s Network, Mary Balikungeri, yasabye abagore kubanza kumva no kumenya amategeko u Rwanda rwabashyiriyeho abibubatsa ko umugore n’umugabo, umuhungu n’umukobwa bafite uburenganzira bungana.

Ati “Kugira ngo rero uzamenye kubusigasira ugomba kubanza kubumenya, wamara kubumenya ukamenya n’ukuntu ugiye kubukoresha kugira ngo wirenganure, akaba ari muri urwo rwego turi kuganiriza izi nzego kuko twasanze bamwe batabizi.”

Balikungeri yavuze ko abumvise nabi uburinganire n’ubwuzuzanye kuri ubu bari kugenda babasobanurira uko buri wese yakoresha neza uburenganzira bwe mu kubaka umuryango Nyarwanda kandi bagashyira imbere kuganira ngo kuko nibyo byabafasha kubaka umuryango utekanye.

Aba bagore b'i Kayonza beretswe uko bakemura amakimbirane yo mu miryango bidasabye ko basenya
Umuyobozi wa Rwanda Women Network, Mary Balikungeri yasabye abagore kumenya uburenganzira bwabo no kubukoresha neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .