Kayonza: Abagabo babiri biyahuye mu munsi umwe, harakekwa amakimbirane yo mu ngo

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 12 Kamena 2020 saa 10:14
Yasuwe :
0 0

Abagabo babiri bo mu Karere ka Kayonza mu Mirenge ya Ndego na Nyamirama basanzwe biyahuye, ubuyobozi buvuga ko bikekwa ko icyo gikorwa cyaturutse ku makimbirane yo mu miryango yajyaga arangwa mu ngo zabo.

Inkuru zo kwiyahura kw’aba bagabo zamenyekanye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12 Kamena 2020.

Ahagana saa Tatu z’amanywa nibwo Musabimana Olivier wari ufite imyaka 33 atuye mu Kagari ka Byimana mu Murenge wa Ndego yiyahuye. Nyuma yaho ahagana saa Saba z’amanywa mu Murenge wa Nyamirama mu Kagari ka Shyogo naho umugabo witwa Dusabamahoro Hassan wari ufite imyaka 47 y’amavuko na we basanze yimanitse mu mugozi akoresheje ishuka.

Aba bagabo babiri biyahuye bose impamvu zitangwa n’abaturanyi babo ngo ni uko byatewe n’amakimbirane bari bafitanye n’abagore babo dore ko ingo zabo zakunze kugaragaramo amakimbirane.

Ubuyobozi bw’imirenge bakomokamo nabwo bwabihamirije IGIHE gusa buvuga ko hagikorwa iperereza ryimbitse ngo hamenyekaye icyabiteye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirama, Nyirabizeyimana Immaculé, yavuze ko mu byo bakeka byatumye Musabimana Olivier yiyahura harimo kuba yagiranaga amakimbirane n’umugore we.

Yagize ati “Uretse ko wenda iperereza rikomeje, ariko mu makuru ahari ni uko yajyaga agirana ikibazo n’umudamu we cy’amakimbirane ariko kidakomeye, akenshi bapfa gusesagura imyaka, abantu bakabunga bikongera bikagenda neza. Umwana wabo mu makuru yatanze yavugaga ko ejo batonganye bapfa imyaka bejeje.”

Yakomeje avuga ko badafite amakuru ahamye niba gutongana n’umugore we bihuye no kuba yiyahuye ariko ngo iperereza ryahise ritangira ngo hamenyekane ukuri.

Nyirabizeyimana yavuze ko amakimbirane y’umugore n’umugabo yakunze gucocererwa hasi mu Mudugudu, abayobozi bakabunga bikarangira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndego, Karuranga Leo, we yavuze ko mu makuru bahawe n’abaturage ari uko amakimbirane yo mu rugo rwa nyakwigendera Dusabamahoro Hassan yaturukaga ku kuba umugore babanaga yari yarabyaye abana babiri hanze.

Ati “ Biravugwa ko ari ikibazo cy’amakimbirane yari afite mu rugo ariko inzego z’iperereza ziracyakurikirana ngo zumve niba aricyo cyabiteye. Ni umugabo w’imyaka 33 yari akiri muto, bivugwa ko amakimbirane yaterwaga n’abana umugore yari yarabyaye hanze mbere. Amakuru abaturage bampaye ni uko bajyaga bacishamo bakabitonganira ariko bakabihosha.”

Yavuze ko mu ngo z’abagirana amakimbirane urugo rwa nyakwigendera rutabagamo ariko ngo kuba umugore yari yarabyaye abana babiri hanze byajyaga bituma bashwana.

Yasabye abaturage gukomeza kwitwararika bagatangira amakuru ku gihe kun go zirangwamo amakimbirane bakajya bakurikiranwa hakiri kare bitarageza aho biyahura.

Kuri ubu aba bagabo babiri bose biyahuye imirambo yabo yajyanwe kwa muganga kugira ngo ikorerwe isuzumwa hamenyekane icyabishe. Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwanahise rutangira iperereza kuri buri umwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .