00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Abagabo babiri bapfiriye mu musarani

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 7 Gashyantare 2021 saa 10:17
Yasuwe :
0 0

Abagabo babiri bari bari gucukura umusarani ureshya na metero 14 mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Nyamirama bawupfiriyemo nyuma yo kubonamo intozi bagacanamo umuriro bikarangira baburiyemo umwuka.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Gahyantare 2021 bibera mu Mudugudu wa Kinkoronko mu Kagari ka Gikaya.

Amakuru yatanzwe n’abaturage avuga ko aba bagabo bapatanye n’umuturage kumucukurira umusarani ureshya na metero 20, bageze muri metero 14 ngo basanzemo intozi nyinshi cyane biba ngombwa ko bacanamo umuriro mu rwego rwo kuzirukana birangira bahaguye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirama, Nyirabizeyimana Immacule yabwiye IGIHE ko aba bagabo bishwe no kubura umwuka kuko bari bari ahantu hafunganye cyane kandi banahacanye umuriro.

Ati“ Byabaye ejo, abaturage baraduhuruje batubwira ko hari abagabo babiri baheze mu musarane bacukuraga, bari bapatanye n’umuturage kumucukurira umusarani, bari bamaze iminsi bawucukura bageze muri metero 14 muri 20 bateganyaga gucukura, ejo bundi rero bari basanzemo intozi batwikamo baragenda, ejo bagarutse basanga ziracyarimo umwe aramanuka ajya gucanamo aheramo, mugenzi we nawe ajya kumurebamo nawe aheramo gutyo”

Nyirabizeyimana yavuze ko abaturage bahise bahamagara ubuyobozi nabwo bwitabaza Polisi iraza ijyamo ibakuramo bamaze gushiramo umwuka.

Yasabye abaturage kugira amakenga mu byo bakora byose bakirinda cyane byaba byiza bakabanza kubaza ngo kuko gucana hasi mu mwobo wa metero 14 bitapfa koroha ko umwuka wo guhumeka ukugeraho neza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .