Kayirere yamburiwe umwana muri Uganda, ubu abwirwa ko yapfuye abandi ngo yaragurishijwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Nzeri 2019 saa 03:48
Yasuwe :
0 0

Kayirere Julienne ukomoka mu Karere ka Ruhango, avuga ko tariki 05 Kanama 2017 nyuma y’umunsi umwe abanyarwanda bavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika, yagiye muri Uganda agiye gushaka akazi, aho yagezeyo agatangira ubucuruzi bw’imyenda.

Muri icyo gihe, yari amaze ukwezi abyaye umwana w’umukobwa, amujyana muri Uganda. Yagezeyo, umunsi umwe aza gufatwa arafungwa ashinjwa kuba yaragiye muri Uganda nta byangombwa.

Uwo munsi yagejejwe kuri Polisi, yamburwa umwana ajyanwa mu rukiko,umucamanza ategeka ko afungwa ukwezi kumwe nyuma akazabona kurekurwa.

Mbere yo gufungwa, ngo yasabye ko ahabwa umwana we akamujyana, umucamanza arabimwemerera ariko abapolisi ntibabikora. Yafunzwe ukwezi muri gereza ya Kawere, nyuma arafungurwa agiye gufata irangamuntu na telefoni arongera arafatwa arafungwa.

Ati “ Baramfata, hari umuntu waje aravuga ngo umuntu arafunguwe arangije ibihano none murongeye muramufunze ? Abapolisi baravuga ngo nategereze tumujyane iwabo.”

Aho yahafungiwe ibyumweru bitatu ari kuri Polisi yo mu Mujyi wa Jinja ari naho yakuwe umwana nabwo atamubonye.

Mu buhamya bwe yakomeje agira ati “Umupolisi ushinzwe iby’ihohoterwa azana urupapuro kuko umwana bari baramushyize mu kigo kugira ngo bajye kumumpa. Umupolisi wari utujyanye arabyanga, tugeze Jinja ndababwira nti ndashaka umwana ariko barambwira ngo umwana bazamunzanira i Kampala.”

Ngo bamugejeje i Kampala, umwana aramutegereza aramubura. Aho Jinja yahamaze ukwezi hamwe n’abandi banyarwanda, nyuma aza kuganiriza umwe mu bapolisi yari yahabonye uvuga Ikinyarwanda, amubwira ko ngo ibyiza ari uko yatahana n’abandi hanyuma ikibazo cye akazagikurikirana nyuma kuko naguma muri Uganda ari buze kongera gufungwa.

Ati “Bazanye abandi banyarwanda benshi, imodoka twanga kuyikwiramo. Abo bari bamaze imyaka ibiri. Baje kudushyira mu modoka, dutegereza ko bazana umwana turamubura. Batugeza mu Rwanda ku mupaka wa Gatuna.”

Aho niho yavuye yerekeza aho avuka mu Karere ka Ruhango ariko atazi akanunu k’umwana we, arangije ashaka ibyangombwa byose by’umwana we muri Gashyantare uyu mwaka arongera asubira muri Uganda kugira ngo arebe ko noneho yamuhabwa.

Abwirwa ko umwana yapfuye cyangwa ko yagurishijwe

Ageze muri Uganda, yategereje abayobozi ngo bamuhe umwana hashira icyumweru nta n’umwe uraboneka. Uwo yari yabwiwe ko ariwe umuha umwana we yaje kuza ariko nabwo ntiyamuhabwa.

Ati “Umupolisi mukuru yari yategetse ko bajya kumumpa, haza undi mupolisi umwungirije aba aravuze ngo bambwire ko umwana wanjye yapfuye.”

Ngo yabajije igihe umwana we yapfiriye, ntibagira icyo bamubwira ariko ngo bandika impapuro ziriho amazina atari ay’umwana we.

Yakomeje agira ati “Umwana wanjye yitwa Imaniranzi Joanna. Baragiye bandika ibibapuro by’uwitwa Birungi Rebecca, bakora n’amafoto barangije baraza barabimbwira [ko yapfuye]. Ndakomeza ndabyanga. Banyohereza Kawere ku wari ushinzwe kurera umwana, tugeze yo aratubwira ngo urupfu rw’uwo mwana ntarwo nzi, ati nari i Masaka maze yo iminsi itatu, nje barambwira ngo hapfuye umwana, polisi ibi byose ni yo yabyanditse ntabyo nzi.”

Ngo yabajije impamvu umwana yapfuye ntibabimenyeshe leta y’u Rwanda, basubiza ko nijya kubaza bazayiha amagufa y’umuntu wayo.

Yagerageje kwegera abayobozi benshi muri Uganda abasaba ubufasha ku kibazo cye, ariko aza kubwirwa ko ikirego ari gutanga gikomeye ibyiza ko ari uko yakwegera Ambasade y’u Rwanda muri Uganda akaba ariyo ibikurikirana kuko we nabigumamo bishobora kuza kumugiraho ingaruka.

Ambasade y’u Rwanda yanditse ikibazo cye, itangira kugikurikirana.

Yagiriye inama abanyarwanda bajya muri Uganda kwirinda ingendo za hato na hato kuko abajyayo benshi bagirirwa nabi, abadakorewe iyicarubozo bagafungwa bakoreshwa imirimo y’uburetwa.

Ati “Abanyarwanda bariho nabi, Uganda ni habi. Umwana wanjye abantu bari kumbwira ko ariho ko bamugurishije i Guru mu Badokoro, ko hari umugore waje akamugura ubwo rero izo mpapuro banditse ni izo kubeshya.”

Kayirere arasaba Uganda kumusubiza umwana we yambuwe afite ukwezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza