Kayihura yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Nyafurika giteza imbere ikoreshwa rya Internet

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Ukwakira 2019 saa 05:45
Yasuwe :
0 0

Eddy Mabano Kayihura yagizwe umuyobozi Mukuru w’Ikigo Nyafurika gishinzwe iterambere rya Internet n’ikoreshwa ryayo kuri uyu mugabane ‘African Network Information Centre (AFRINIC)’.

Kayihura w’imyaka 43 asimbuye Allan Barret weguye mu mezi atatu ashize akaba azatangira imirimo ye kuwa 4 Ugushyingo 2019, aho uyu muryango ufite icyicaro i Ebene mu birwa bya Maurice.

Itangazo ryatanzwe na Perezida w’Inama y’ubutegetsi ya AFRINIC, Christian Bope, rivuga ko Kayihura afite ubunararibonye bwinshi yakuye mu mirimo yakoze mu myaka irenga 20.

Mbere yo kugirwa umuyobozi wa AFRINIC, Kayihura yakoraga nk’inzobere mu by’itumanaho muri FinTech ndetse no mu bijyanye n’ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga mu Rwanda.

Mbere y’aho yakoze nk’umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Banki ya Kigali aho yayoboraga abenjeniyeri n’inzobere mu bucuruzi bagera kuri 70 bakoreraga ishami ry’ikoranabuhanga ry’iyi banki.

Kayihura yanabaye Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cyigenga gitanga serivisi za internet, Broadband Systems Corporation (BSC), kiri mu bitanga izi serivisi cyane mu Rwanda, aba n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ishyirahamwe ridaharanira inyungu rifite inshingano y’ibanze yo kubungabunga “domain name” y’u Rwanda “.rw” kuri Internet (RICTA).

Bope yagize ati “Kayihura aje mu gihe AFRINIC ifite ikibazo mu bikorwa byayo, ni twe twatekereje ko afite ubushobozi bukenewe ndetse n’ubunararibonye bwo kuzana impinduka ndetse no gutuma ikigo gikomeza kuba umusemburo mu iterambere rya internet n’ikoreshwa ryayo muri Afurika”.

Kayihura afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ubucuruzi mpuzamahanga yakuye muri Oklahoma Christian University, icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ikoranabuhanga (IT), yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda n’izindi.

Kayihura afite ubunararibonye bwinshi mu bijyanye n'ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .