00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayembe uhakana Jenoside agiye kugezwa imbere y’akanama k’imyitwarire muri Kaminuza ya Edinburg

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 23 April 2022 saa 12:05
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Edinburg, Prof Peter Mathieson, yavuze ko Umuyobozi (Rectrice) w’iyi Kaminuza Debora Kayembe, ushinjwa guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abinyujije ku mbuga nkoranyambaga agiye gufatirwa ibyemezo binyuze mu buyobozi bukuru bwa Kaminuza.

Ibi bikubiye mu ibaruwa Prof Peter Mathieson yanditse asubiza iyari yanditswe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Busingye Johnston, wandikiye iyi Kaminuza ayisaba ko bafatira ibyemezo uyu mugore byatuma adakomeza gukongeza ibitekerezo bye bibi muri Kaminuza.

Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza yandikiye Kaminuza ya Edinburg ku wa 21 Mata 2022 imenyesha ubuyobozi ko ibyo Kayembe arimo bigamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo ko bikwiye gufatwaho ibyemezo na cyane ko ibyabaye bishingiye ku mateka bityo kuyahakana kwaba ari ukwigiza nkana.

Muri iyi baruwa Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza yandikiye Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza ku wa 22 Mata 2022 hari aho ubuyobozi bukomeza buvuga ko Jenoside yakorewe abatutsi ishingiye ku mateka y’ibyabaye.

Iti “Twemera ko Jenoside yakorewe Abatutsi ishingiye ku mateka yabaye, kandi yerekana ibikorwa n’ibyaha ndengakamere byakorewe ikiremwamuntu mu isomo ry’amateka. Twamaganiye kure imvugo ivuga ko Kagame ari we wayitangije (yavuzwe na Debora Kayembe)".

"Amateka yerekana neza ko Paul Kagame ari we wayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda ubutegetsi bubi. Ibyo byose ni ibimenyetso byerekana ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho kandi Kaminuza ya Edinburgh yatanze na buruse ku batumye n’ayo mateka ajya ahagaragara.”

Prof Peter Mathieson yakomeje agaragaza neza ko azi neza ko ukwezi kwa kane kuba ari ukwezi gukomeye ku banyarwanda baba bari mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo ko ibitekerezo bipfobya bibatera uburibwe bukomeye.

Yakomeje asobanura ko kandi abanyeshuri b’abanyarwanda biga muri iyi Kaminuza babayeho mu buzima bwiza ndetse bishimira n’amasezerano y’ubufatanye hagati y’inzego za guverinoma zishinzwe ubushakashatsi, Kaminuza y’u Rwanda, intiti z’abanyarwanda n’ibigo by’imbere mu gihugu.

Yakomeje agira ati “Dufasha guverinoma ya Eccosse mu mikoranire na guverinoma y’u Rwanda. Dufite amateka maremare y’imikoranire hagati y’ibigo bitandukanye byo mu Rwanda, kwigisha abanyeshuri b’abanyarwanda binyuze mu bushakashatsi bwacu, gushyira ahagaragara ahahise h’u Rwanda, uyu munsi n’ahazaza. Kubera ibyo twishimira niyo mpamvu dufite inshingano zo kugaragaza uruhande rwacu tugashyiraho n’ingamba zigomba gufatwa.”

Uyu muyobozi yakomeje agaragaza ko ibyo Debora Kayembe uri no muyobozi bw’iyi Kaminuza yatangaje byakomerekeje cyane abanyarwanda ariko asobanura ko ibyo yakoze ari ibitekerezo bye bidahuye n’umurongo wa Kaminuza nkuko n’ubundi mu minsi ishize iyi Kaminuza yari yabigaragaje.

Yemeje ko uyu muyobozi agomba gushyikirizwa ubuyobozi bukuru bwa Kaminuza ya Edinburg kugira ngo harebwe ibyemezo bushobora kumufatira nyuma yo gutangaza amagambo ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Nzakora ibishoboka ku buryo umuyobozi (Rectrice) amenya ibikubiye mu ibaruwa yanyu n’ikibazo mwagaragaje. Turateganya kandi gukuriza inzira zagenwe kuri twe kandi ibi nzabigeza ku nzego nkuru z’ubuyobozi, Urukiko rwa Kaminuza mu nama izaduhuza ku wa mbere.”

Ubundi Debora Kayembe avuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yanize Amategeko muri Université Libre de Kinshasa.

Kayembe yageze mu Bwongereza mu mwaka wa 2005, nyuma y’imyaka ibiri ahabwa ubuhungiro. U Bwongereza bwashatse kumwirukana nyuma ariko Jack Straw wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga amurwanaho.

Kubera ko dipolome ya Kaminuza u Bwongereza butayemeraga, byabaye ngombwa ko mu 2011 yimukira muri Ecosse aho bayemeraga, we n’umuryango we bimukira mu Mujyi wa Edinburgh aho yatangiye yunganira abantu mu nkiko.

Mu 2012 yinjiye mu Nama ya Ecosse ishinzwe Impunzi nk’umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi naho mu 2016 yinjira mu ikipe ishinzwe iby’Indimi mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) no mu Rugaga Mpuzamahanga rw’Abavoka ba ICC.

Kayembe w’imyaka 46, yahawe inshingano zo kuyobora muri Kaminuza ya Edinburgh yo mu Bwongereza muri Werurwe 2021.

Umwanya arihoufatwa nk’uw’icyubahiro kuko Kaminuza iba ifite abandi bayobozi bakuru bakurikirana umunsi ku munsi ubuzima bwayo.

Indi nkuru wasoma: U Rwanda rwamaganye Debora Kayembe rumusabira kwirukanwa muri Kaminuza ya Edinburg

Kayembe agiye kugezwa imbere y'akanama gashinzwe imyitwarire ka Kaminuza ya Edinburg

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .