Kaspersky yatahuye ibitero hafi ibihumbi 69 byagabwe ku Rwanda mu mezi atatu ashize

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 19 Kanama 2020 saa 08:33
Yasuwe :
0 0

Ikigo gitanga ubwirinzi mu by’ikoranabuhanga, Kaspersky, cyatangaje ko mu mezi atatu y’igihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, abajura mu by’ikoranabuhanga bakomeje kwihisha inyuma y’icyorezo cya Coronavirus, bagaba ibitero ku bantu batandukanye barimo n’abo mu Rwanda, ndetse hari n’abibwe amafaranga.

Muri raporo y’igihembwe cya kabiri, Kaspersky yagaragaje ko kuva muri Mata kugeza muri Kamena 2020 hagabwe ibitero 2.023.501 muri Afurika y’Epfo, Kenya, Misiri, Nigeria, u Rwanda na Ethiopia.

Ni imibare yakusanyijwe na Kaspersky, ishobora kuba irenga bitewe n’ubundi bwirinzi bukoreshwa.

Abajura ngo bakoreshaga uburyo bwinshi, nko kuba urimo gukoresha internet bakakuyobya ukajya ku rundi rubuga, bakwereka ko hari ibintu runaka ukeneye kuhareba, bakagusaba gushyiramo imyirondoro ya we, nyuma ikaba yakoreshwa mu kukwiba.

Ayo makuru ashobora kubamo imibare y’ibanga ukoresha muri serivisi z’imari nko kuri konti ya banki, amakarita akoreshwa mu kwishyura ibintu binyuranye cyangwa umubare w’ibanga ukoresha ku mbuga nkoranyambaga.

Ibyo bifungurira amayira abagamije kwiba nk’amafaranga, cyangwa itumanaho rikaba ryahungabanywa.

Kaspersky yatangaje ko Abanyafurika y’Epfo aribo bahuye na bene ibyo bitero byinshi kuko byari 616,666 muri ya mezi atatu, hagakurikiraho Kenya (514.361), Misiri (492.532), Nigeria (299.426), u Rwanda (68.931) na Ethiopia (31.585).

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruheruka gutangaza ko mu gihe cya Guma mu Rugo yashyizweho kubera COVID-19, ubujura busanzwe bwagabanutse, ariko ubukoresha ikoranabuhanga bukiyongera cyane.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Rtd Col Ruhunga Jeannot, yavuze ko imibare yerekana ko ubujura bukoresha ikoranabuhanga bwazamutse hejuru ya 50%, bitandukanye n’ubusanzwe bukoreshwa amaboko.

Yagize ati “Mu mezi atatu mbere ya Guma mu rugo, twagenje ibyaha 39, byatwaye amafaranga 25 942 762 Frw, muri Guma mu rugo byarazamutse biva kuri 39 bigera ku byaha 89, n’amafaranga ava kuri miliyoni 25 Frw agera kuri miliyoni 44 641 488 Frw, bivuze ko abajura bahinduye uburyo bwo kwiba kuko badashobora kugenda kandi bafite umwanya uhagije, bagiye biga andi mayeri yo kwiba abantu mu buryo bw’ikoranabuhanga.”

Ubwo buryo buzwi nka ‘phishing’ bukoreshwa cyane nk’umuntu akoherereza email nyinshi akoresheje izina ry’ikigo kizwi cyangwa agakora izina rihimbano, ugasanga bigaruriye amakuru y’abantu benshi batabashije gushishoza.

Kaspersky inavuga ko mu mezi atandatu ya 2020, hari ubundi buryo bushya bwagaragaye mu bitero by’ikoranabuhanga buba bugambiriye abantu runaka, icyo yise ‘targeted attacks’, byibasiye ibigo bito by’ubucuruzi mu buryo bw’umwihariko.

Yavuze ko mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, abajura mu by’ikoranabuhanga bagiye bibasira ibigo bito by’ubucuruzi, bagahimba nka email n’imbuga z’ibindi bigo bizwi bishaka kubereka ibicuruzwa bifite, bashobora guhaha.

Mu gihe bamaze kwinjira mu kiganiro, ngo bashoboraga kwinjira muri email y’umwe, bakabangamira ibikorwa by’ikigo cyose cyangwa abandi bafitanye amasezerano.

Izo ni zimwe muri email abajura batangiye guhimba, bakoherereza umuntu ubutumwa ku mugereka, bakamusaba kubufungura kugira ngo abone ahantu ashobora gusanga umuzigo we kuko utabashije kumugeraho, ariko bakamusaba gushyiramo amwe mu makuru y’ibanga bashobora kumwibisha.

Harimo kandi na serivisi z’imari mu mabanki, aho wasangaga abajura bahimba ubutumwa bakabwoherereza abantu bakorana na banki, bababwira ko hari amahirwe bashobora guhabwa kubera ingaruka bagizweho na COVID-19, bakabanyuza aho buzuza amakuru yabo, akaba yakoreshwa mu kubiba.

Ibyo bikajyana n’amakuru yabaga abamenyesha ibijyanye n’imisoro, rimwe na rimwe ko hari iyo bashobora gukurirwaho, mu kujya kuzuza ibyo basabwa bakibwa amakuru amwe.

Hari n’aho abajura mu by’ikoranabuhanga binjiye muri serivisi zishinzwe abakozi, nyuma y’uko iryo ari zimwe mu zakoraga cyane mu bigo, cyane ko hari benshi bahagarikwaga, bakagabanyirizwa imishahara cyangwa bakirukanwa burundu.

Kaspersky yatahuye bumwe mu butumwa bwamenyeshaga ko hari impinduka zakozwe mu bwishingizi bwo kwivuza, cyangwa bakamenyeshwa ko birukanwe.

Impuguke mu by’umutekano w’ikoranabuhanga muri Kaspersky, Tatyana Sidorina, yavuze ko ubwo bakoraga isesengura ry’ibibazo by’umutekano, bahise batangira kubona ko COVID-19 ishobora guharurira amayira ibyaha, kandi ni ko byagenze.

Yakomeje ati “Nubwo hari ubutumwa bumwe bwagendaga bwoherezwa butavugamo iki cyorezo, abajura mu by’ikoranabuhanga bagerageje guhuza ibikorwa by’abo n’amakuru agezweho, ndetse bakavangamo n’amayeri mashya.”

Inzobere zijya inama ko abantu bakwiye kujya bitonda igihe babonye ubutumwa buturutse ahantu badashira amakenga, bakamenya niba aho basabwa kuzuza amakuru yabo ari urubuga rwa internet rusanzwe cyangwa niba ari urundi bayoberejweho, ku buryo bizera ko amakuru yabo atimurirwa ahandi.

Igihe umuntu akemanze rwa rubuga, agomba kwirinda gushyiramo amakuru ye, yaba yibeshye akabikora, akihutira guhindura umubare w’ibanga akoresha cyangwa agahamagara banki bakorana cyangwa ikigo kimuha serivisi akoresha mu kwishyurana, niba akeka ko nk’ikarita ye ishobora kuza gukoreshwa.

Kaspersky ni ikigo gitanga serivisi z’ubwirinzi mu ikoranabuhanga kuva mu 1997, kugeza ubu gifasha abagera muri miliyoni 400 mu bijyanye n’ikoranabuhanga ndetse n’ibigo binini bigera kuri 250,000.

Abajura mu by'ikoranabuhanga bakomeje gufata indi ntera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .