00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: WASAC Group yaremye agatima abangirijwe n’uruganda rw’amazi batarishyurwa

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 5 March 2025 saa 06:42
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura, WASAC Group, ishami rya Karongi, bwamaze impungenge abaturage bo mu Karere ka Karongi bangirijwe n’imirimo yo kubaka uruganda rw’amazi rwa Rubengera n’imiyoboro yarwo, ariko bakaba batarishyurwa, bubizeza ko amafaranga yo kubishyura ahari.

Muri Nyakanga 2023 ni bwo WASAC Group yatangiye kubaka uru ruganda ruzajya rutunganya meterocube ibihumbi 13 ku munsi.

Ni uruganda rwasabye ko hubakwa ikigega kinini ku musozi wa Bwimambure kugira ngo kige gikusanyirizwamo amazi yamaze gutunganywa mbere y’uko akwirakwizwa mu giturage.

Mu mirimo yo kubaka iki kigega hari abaturage bari bafite imyaka n’ishyamba kuri uyu musozi, yangizwa n’ikorwa ry’umuhanda. Magingo aya bamwe barishyuwe ariko harimo abatarishyurwa.

Munyankanka Modeste yabwiye IGIHE ko yabariwe miliyoni zirenga 9 Frw nk’ingurane y’ubutaka bwe bwanyuzemo umuhanda n’ishyamba rye ryangijwe n’iyi mirimo.

Ati “Twifuza ko mwadukorera ubuvugizi bakatwishyura kuko hari bagenzi bacu twari duhuje ikibazo none bo barishyuwe twe turasigara”.

Uwamaliya Pascasie wabariwe miliyoni 6,4Frw ku myaka ye irimo ibishyimbo, amateke, imyumbati n’ishyamba byangijwe n’ikorwa ry’uyu muhanda, yavuze ko gutinda kwishyurwa ingurane byamuteye ubukene n’inzara.

Ati “Byanteye ubukene n’inzara kuko baranduyemo imyaka yagombaga kuntuga. Ishyamba nari nateresheje ku bihumbi 420Frw ryangijwe n’amabuye n’itaka byavuye ahaciwe umuhanda […] Icyo dusaba ubuyobozi ni uko bwadufasha bukatwishyuriza”.

Ugabiwenayo Emmanuel waranduriwe ibishyimbo, imyumbati, amapera, avoka, ibigori, na kawa avuga ko yabariwe ibihumbi 259Frw.

Ati “Hashize umwaka urenga bataranyishyura kandi ibyangombwa byose bansabye narabitanze. Ibyangombwa natanze biruzuye kuko iyo biba bituzuye bari kumbwira ibibura nkabitanga cyangwa haba harimo ikosa nkabikosora”.

Umuyobozi w’Agateganyo wa WASAC Group, ishami rya Karongi, Niyishima Fidèle, mu kiganiro na IGIHE, yasabye abaturage bangirijwe ibyabo n’imirimo yo kubaka uru ruganda, ibigega n’imiyoboro y’amazi babariwe bakaba batarishyurwa ko bamugeraho akabafasha.

Ati “Amafaranga yo kubishyura arahari. Mwabonye ko hari abishyuwe abatarishyura mwababwira bakazaza ku cyicaro bakatugezaho ikibazo cyabo tukabafasha kugikurikirana”.

Uruganda rw’amazi ruri kubakwa mu Murenge wa Rubengera rwitezweho kuzakemura ku rugero rufatika ikibazo cy’ibura ry’amazi mu Karere ka Karongi no mu mirenge imwe n’imwe y’Akarere ka Rutsiro.

Magingo aya mu Karere ka Karongi hari inganda eshatu zatangaga metero kibe 3000 ku munsi. Izo nganda ni urwa Kanyabusage rwo mu Murenge wa Bwishyura rutanga metero kibe 1000, urwa Nyabahanga Compact Unit rutanga metero kibe 2000 zoherezwa mu cyanya cy’amahoteli yubatse ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

Amabuye n'itaka byavuye aho uyu muhanda wanyuze byangije imyaka n'amashyamba by'abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .