Ni mu gihe abasore n’inkumi bakunze kwinemfagusa ubuhinzi ari nabyo bituma usanga ubuhinzi bubyara amafaranga nk’ubw’icyayi na kawa bukorwa gusa n’abantu bakuze, ku buryo hari impungenge ko mu myaka iri imbere ibi bihingwa bishobora kuzabura ababyitaho.
Tariki 4 Mata 2025, mu ishuri ryisumbuye rya Rugabano habereye igikorwa cyo guha impamyabushobozi abahinzi b’icyayi 598 bize guhinga icyayi bagahinduka abahinzi b’icyayi b’umwuga.
Abitabiriye aya masomo biganjemo abantu bakuze kuko ari bo benshi bari mu buhinzi bw’icyayi.
Umuyobozi wa ES Rugabano, akaba n’umuhinzi w’icyayi, Frodouard Ndihokubwimana yavuze ko kuba umurimashuri w’ubuhinzi bw’icyayi warashyizwe muri iki kigo cyigaho abanyeshuri 508 bizatuma bakunda ubuhinzi bw’icyayi kuko bazamenya uko gihingwa, uko gikatwa n’uko gisoromwa.
Ati "Ubuhinzi bw’icyayi ni inkomoko y’amafaranga, haba ku bagihinga no ku bagisoroma, kugeza no ku bagitunganya mu ruganda, kuba abana babimenye biratuma bagikunda kugira ngo igihe bazava ku ntebe y’ishuri abe yagihinga cyangwa abe yagikangurira n’ababyeyi be aho aturuka mu mu muryango".
Ndihokubwimana uyobora imwe muri koperative zikomeye z’ubuhinzi bw’icyayi mu Karere ka Karongi yavuze ko biteye impungenge kuba ubuhinzi bw’icyayi bukorwa n’abantu bakuru.
Ati "Mu gihe urubyiruko rutakwibona mu buhinzi abakuze baburimo bagenda basaza bazasazana na bwo, birakwiye rero ko dushyira imbaraga mu rubyiruko kugira ngo abakuze nibavamo urubyiruko rujye rubasimbura".
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald yavuze ko amakuru yahawe n’abakora kinyamwuga ubuhinzi bw’icyayi ari uko kuri hegitari imwe havamo miliyoni 6Frw.
Ati "Ni akazi keza cyane, turashishikariza urubyiruko rwacu rero kuba bashyiramo imbaraga bakitabira ubuhinzi bwa kijyambere”.
Meya Muzungu yavuze ko u Rwanda rufite urubyiruko rumaze gusobanukirwa kuko rwigishijwe ku buryo rushobora kumenya guhingira isoko mu gihe abakuze bamenyereye guhinga ibyo kujyana mu rugo.
Ati “Urubyiruko rufite n’ubumenyi bwo gushakisha hirya no hino impinduka zigenda zibaho mu bijyanye n’amasoko n’ubucuruzi mpuzamahanga, byaborohera kuba ari bo bafata iya mbere kugira ngo bakore ubuhinzi kandi bw’umwuga".

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!