Byabereye mu isantere ya Kibilizi, mu Mudugudu wa Kimigenge, Akagari ka Kibirizi Umurenge wa Rubengera ku wa 04 Kanama 2024.
Saa tanu z’ijoro uyu musore yakimbiranye n’abakora ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro bapfa umukobwa wicuruza bari biriwe basengerera bakanamugurira ikabutura y’ibihumbi 8Frw, akaza kubacika bakamusangana na Sinzumunsi.
Abo bacukuzi basanzwe bazwiho kugira urugomo barwanye na Sinzumunsi abanyerondo barabakiza, Sinzumunsi arataha ajya kuryama.
Saa kumi n’ebyiri za mu gitondo umugabo usanzwe akoresha Sinzumunsi mu kazi ko kwenga no gucuruza imisururu, yageze mu nzu uyu musore yararagamo mu isantere asanga yapfuye, ahita ahamagara ubuyobozi.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Mukase Valentine, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko icyagaragaye ari uko uyu musore yiyahuye.
Ati “Icyagaragaye ni uko uriya musore yiyahuye, ariko yiyahuye hari abantu bahoranye n’ubu hari abari gukurikiranwa”.
Mu batawe muri yombi harimo umukobwa watumye akimbirana na bagenzi be kuri iki Cyumweru, abakora ubucukuzi bashwanye na nyakwigendera bari gushakishwa.
Meya Mukase yihaganishije umuryango wa nyakwigendera, asaba urubyiruko kurangwa n’imyitwarire myiza.
Umurambo wa Nyakwigendera Sinzumunsi Phenias wajyanywe ku bitaro bya Kibuye gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!